Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi isigaje imikino ibiri mu rugamba rwo gushaka itike iyerekeza mu Gikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri iyi mikino ibiri, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakina na Benin mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro, ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, yongere guhura na Afurika y’Epfo ku wa Kabiri w’Icyumweru gitaha, tariki ya 14 Ukwakira 2025.
Ikipe y’igihugu Amavubi ni aya 4 mu Itsinda C ririmo Benin iyoboye n’amanota 14, Afurika y’Epfo ya kabiri n’amanota 14, Nigeria ya gatatu n’amanota 11 aho inganya n’u Rwanda, Lesotho ifite 9 na Zimbabwe ya nyuma ifite 4.
U Rwanda kugirango rwerekeze mu Gikombe cy’Isi rurasabwa gutsinda imikino yombi rusigaje, kuko mu gihe rwatsinda Benin banganya amanota, hagasigara umukino wa nyuma bazahuramo na Afurika y’Epfo.
Urugendo rw’Amavubi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, rwatangiriye i Huye tariki 15 Ugushyingo 2023, ubwo yakinaga na Zimbabwe bikanganya 0-0.
Imikino yakomeje muri Kamena 2024, mu mukino wa Gatandatu, ari nabwo Amavubi yatakaje umukino wa mbere atsinzwe na Benin igitego 1-0, ariko kuwa 11 Kamena 2024, Amavubi yongera gutsinda yari yakiriye igitego 1-0.
Kuva ubwo Amavubi yongeye gutsinda ku wa 9 Nzeri 2025, atsinze Zimbabwe 1-0.
Muri rusange mu mikino umunani ikipe y’u Rwanda imaze gukina, yatsinze imikino itatu, anganya ibiri, itsindwa itatu.














