Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda, CP Christophe Bizimungu, arim kugeza ijambo ry'ikaze ku bitabiriye uyu muhango.
CP Bizimungu yashimiye Abapolisi 38 basoje amasomo yabo harimo 36 basoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza n'abandi babiri basoje mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza. Aya masomo yamaze umwaka umwe.
Mu basohe amasomo harimo Abanyamahanga 15.
Yabashimiye umuhate, umurava n'ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cy'amasomo abasaba ko bazakomerezaho no munshingano zabo za buri munsi.
CP Bizimana yahaye impanuro abasoje abagira inama.
Yagize ati "Icya mbere, nimusubira mu kazi kanyu, mujye mwibuka ko mufite inshingano zo gukora akazi kanyu neza kurushaho kandi mu buryo bwa kinyamwuga. Ubumenyi n'ubushobozi mwungukiye hano bigomba kugaragarira mu myitwarire no mu bikorwa byanyu bya buri munsi. Mugomba kandi kugira uruhare mu mpinduka nziza aho mukorera no mu muryango mugari. N'iyo impinduka yaba nto, iba ifite agaciro".
Icya kabiri, "Mukomeze kubungabunga umubano mwubatse muri iri shuri kuko uwo mubano uzabafasha gukomeza ubufatanye hagati y'inzego n'ibihugu muturukamo. Mu bihe by'ibibazo by'umutekano biriho ubu, ubufatanye hagati y'inzego n'ibihugu ni ingenzi cyane".
CP Bizimungu yasoje ashimanira ko ikinyabupfura ari ryo zingiro ryo gukora neza inshingano .
Ati "Mukomeze kurangwa n'imyitwarire myiza n'ikinyabupfura. Mu mwuga wacu, imyitwarire ni yo shingiro rya byose. Ariko kandi ntibigarukira ku kazi gusa; harimo no kwitwara neza mu buzima bwa buri munsi".
Yababwiye ko imyitwarire myiza igaragarira mu buryo bakoresha igihe cyabo, mo ku buzima bwabo.
Ati "Uko mukora imyitozo ngororamubiri, uko murinda ubuzima bwo mu mutwe, ibyo muvuga, abo mubibwira, aho mubivugira ndetse n'uburyo mwubaha buri muntu muhura na we ni byo byingenzi".
Asoje abasaba gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza mu kazi no mu buzima bwabo abifuriza amahirwe masa mu nshingano barimo mu bihugu byabo.