sangiza abandi

Brig Gen Kanobayire yashimangiye uruhare rwihariye rw’ingabo zo mu kirere muri EASF

sangiza abandi

Ingabo zo mu bihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika ziteguye gutabara mu bihe bikomeye (EASF) zasoje inama yari imaze iminsi ibera i Kigali kuva ku wa 15 kugeza ku wa 19 Kamena, igamije kwemeza igitabo ngenderwaho cy’ibikorwa by’ingabo zo mu kirere, amabwiriza ngengamikorere, ndetse n’amasezerano y’ubwumvikane bwo gutabara mu bihe by’ibiza.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gusoza iyi nama, Brig Gen Louis Kanobayire wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko iyi nama yari igamije kongerera ubushobozi urwego rw’ingabo zo mu kirere no gukemura imbogamizi zigaragara mu bikorwa bya EASF.

Yagaragaje uruhare rukomeye rw’ingabo zo mu kirere mu bikorwa byo gutabara mu bihe bikomeye, gutwara indembe cyangwa abarwayi bakeneye ubutabazi bwihuse.

Yashimangiye ko ingabo zo mu kirere zitanga uburyo bwihuse bwo kugera ahakenewe ubutabazi no gutanga inkunga ikomeye mu kurokora ubuzima bw’abantu, cyane cyane igihe ibikorwa remezo byo ku butaka byangiritse cyangwa bidakora.

Abagize intumwa za EASF kandi banasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]