Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, washyizweho n’ihuriro rya AFC/M23, Busa Bwa Ngwi Nshombo yasabye abaturage bo mu gace ayoboye gutanga inoti zishaje bafite kugira bahabwe inshya.
Mu itangazo aherutse gushyira hanze, Nshombo yagize ati “Abatuye muri Kivu y’Epfo baramenyeshwa ibi: “Buri wese ufite inoti z’amafaranga ya Congo zishaje, asabwe kuzigeza kuri banki ya CADECO i Bukavu. zizasimbuzwa izindi zimeze neza ku buryo bungana.”
Muri iri tangazo yasobanuye ko igikorwa cyo gusimburiza abaturage inoti zishaje kizakorwa ku buntu, asaba abayobozi bo mu nzego zitandukanye muri iyi ntara nabo mu rwego rw’imari kugira uruhare mu migendekere myiza y’iyi gahunda.
Ubwo mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, AFC/M23 yafataga umujyi Kivu y’Epfo n’iyo mu Majyaruguru, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahise ifata icyemezo cyo gufunga banki zikorera i Bukavu, bituma abaturage bagumana mu ngo zabo amafaranga bari baramaze kubikuza, abandi babura uko babitsa ayo babikuje.
Iki cyemezo kije kugira ngo hazamurwe urwego rw’imari rwahungabanyijwe n’icyemezo cya leta ya RDC, gikurikira ifungurwa y’icyigo cy’imari cya CADECO, gifite inshingano nk’iza banki, zirimo kubitsa, kubikuza no kugurizanya.
Gusa nubwo yatangaje ko abaturage bazahabwa amafaranga mashya ntabwo yasobanuye ayariyo, niba ari aya RDC cyangwa niba bazahabwa andi.



