sangiza abandi

M23 irasatira amarembo ya Uvira

sangiza abandi

Ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kwagura ibice rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gufata uduce dutandukanye muri teritwari za Uvira na Walungu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko amakuru aturuka muri iyi Ntara abivuga, mu mirwano yabaye ku wa Kabiri tariki ya 02 Ukuboza 2025, AFC/M23 yigaruriye uduce twa Miti Mbili muri Walungu), Lubarika na Luvungi muri Uvira, ndetse imirwano ikomeye irakomeje hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta, FARDC, zifatanyije n’ingabo z’u Burundi na Wazalendo.

Aya makuru avuga ko ingabo za FARDC n’abo bafatanyije bataye ibirindiro bahungira mu misozi ya Uvira, abandi bataramenyekana umubare baburirwa irengero nyuma yo gutsindwa imirwano, ndetse hari impungenge z’uko ishobora gukomereza ikagera mu mujyi wa Uvira.

Abatuye muri Uvira bakomeje gushya ubwoba ndetse bamwe batangiye guhungira mu misozi abandi berekeza ku mupaka wa Bujumbura.

Kugeza ubu, ntacyo ubutegetsi bwa Kinshasa buratangaza ku by’aya makuru, gusa Imiryango Mpuzamahanga ikomeje gusaba impande zose guhagarika imirwano no gushaka ibisubizo by’amahoro bizagerwaho binyuze mu nzira za politiki n’ibiganiro.

Ni mu gihe kandi ibiganiro bigamije kugarura amahoro bikomeje hagati ya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa, biri kubera i Doha muri Leta Qatar.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka