sangiza abandi

M23 yongeye guhakana ibyo kwihuza na FARDC

sangiza abandi

Umuyobozi w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko batemera na gato igitekerezo cyo kwinjizwa cyangwa gusubizwa mu ngabo za FARDC kuko zitsindwa, avuga ko bahisemo inzira yo kubaka ingabo nshya zishoboye kandi zubaha igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa yashyize hanze, Bisimwa yasubije Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa leta, Patrick Muyaya wavuze ko M23 itazigera yinjizwa mu gisirikare cya leta FARDC.

Ati “Twabivuze kenshi kandi turongera kubihamya no ku meza y’ibiganiro kwinjizwa (brassage cyangwa mixage) mu ngabo zatsinzwe si inzira yacu, twahisemo kubaka no kuyobora ingabo nshya z’Igihugu cya RDC.”

Ibi abitangaje mu gihe hari kushaho kugaragara umwuka mubi mu gihugu hagati ya guverinoma ya RDC n’uyu mutwe wa M23, ndetse n’inama yawo ya politiki ishyigikiye ko habaho impinduka mu miyoborere y’igihugu no ku mutekano.

Kwemeza ko badashobora kongera kwinjizwa mu gisirikare cya FARDC, bigaragaza ko bari kwitegura gushyiraho inzego zabo bwite za gisirikare, Leta nshya cyangwa igice cyihariye byumwihariko mu bice bagenzura.

Nubwo aya magambo ya Bisimwa ashobora kongera gufatwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa nk’ukwigomeka ku mategeko y’igihugu, bamwe bagaragaje ko atanga ishusho yuko ibiganiro by’amahoro bizasaba impinduka zifatika mu miterere y’igihugu.

Umutwe wa M23 uvuga ko warambiwe guhezwa, gusubizwa inyuma mu masezerano adashyirwa mu bikorwa no gusubizwa mu ngabo zitagira umurongo cyangwa icyerekezo gifatika.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka