sangiza abandi

Menya Abanyarwanda Davido akurikirana kuri Instagram

sangiza abandi

Umuhanzi w’Icyamamare ku Isi, ukomoka mu gihugu cya Nigeria, David Adeleke, wamamaye nka Davido akurikirana Abanyarwanda babiri bonyine ku rubuga rwa Instagram.

Davido ari muba Nyafurika bakurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Instagram, aho kuri ubu akurikirwa n’abasaga miliyoni 30 n’ibihumbi 700.

Uyu muhanzi ukurikirwa n’abantu bangana gutyo, we akurikira abantu ibihumbi 2,514, muri aba bantu hakabamo Abanyarwanda babiri bonyine aribo; Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na nyakwigendera umuraperi, Jay Polly.

Davido amaze kuza mu Rwanda inshuro enye zizwi, ku nshuro ya mbere yaje i Kigali mu 2014, aho yari yatumiwe  nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 u Rwanda rwari rumaze rwibohoye.

Iki gitaramo cyabereye kuri Stade Amahoro, ku gicamunsi cyo ku wa gatanu, tariki 4 Nyakanga 2014, kwinjira byari ubuntu aho Davido yafatanyije  n’abahanzi nyarwanda mu gususurutsa abitabiriye icyo gitaramo, barimo; Jaypolly, Tomclose, Dream Boyz, Urban Boyz, Mariya Yohani, Mani Martin n’abandi benshi.

Nyuma yaho Davido yongeye kugaruka mu Rwanda mu 2018, ubwo yarimo akora uruhererekane rw’ibitaramo yise ’30 Billion Africa Tour 2018′ bigamije kumenyekanisha ibihangano bye, muri iki gitaramo uyu muhanzi yakoreye kuri Stade Amahoro, yafashe umwanya abwira abari aho ko Jaypolly ariwe muhanzi Nyarwanda akunda.

Davido yongeye kugaruka i Kigali muri Kanama 2023, ubwo yari aje gukora igitaramo gisoza iserukiramuco rya Giants of Africa Festival,  yongera kugaruka mu kwezi k’Ukwakira 2023, aho yari aje kwitabira itangwa ry’ibihembo ku nshuro ya mbere bya Trace Awards ndetse icyo gihe yegukanye ibihembo bibiri birimo icy’umuhanzi w’umwaka ku mugabane wa Afurika.

Davido ntabwo ajya ahisha urukundo akunda u Rwanda ndetse by’umwihariko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uyu muhanzi yanagize amahirwe kandi yo guhura n’umukuru w’Igihugu imbonankubone inshuro ebyiri, mu 2014 ndetse na 2023 ubwo yari i Kigali.

Photos:

[fluentform id="3"]