sangiza abandi

Menya impamvu 5 ukwiye kwirinda kwinjiza inkweto mu nzu

sangiza abandi

Inkweto zambarwa mu birenge kugirango zirinde abantu gukomereka no kwiyanduza ibirenge aho umuntu akandagira aba ashobora guhurira n’ibyamuteza ibibazo ku birenge.Gusa kuko aho abantu banyura haba hari imyanda itandukanye,abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kwinjirana inkweto mu nzu bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima, cyane cyane mu bijyanye n’isuku n’indwara. Dore zimwe mu ngaruka nyamukuru:

1. Kwinjiza mikorobe n’umwanda

Inkweto zitwara ibintu byinshi byo hanze nka:bagiteri,virusi,imyanda iva mu mihanda cyangwa mu bwiherero rusange.

Ibi rero ngo  bishobora gutera indwara zitandukanye iyo byinjijwe mu nzu.

2. Kongera ibyago by’indwara

Ubushakashatsi bwerekana ko inkweto zishobora gutwara mikorobe zitera indwara harimo:

-Indwara zo mu mara (nk’impiswi)

-Indwara z’uruhu n’iz’ubuhumekero

3. Kongera umukungugu n’uduce duto duto (allergens)

Inkweto zishobora kwinjiza:

-Umukungugu

-Pollen (ibivumbi by’indabo) ndetse n’ibindi bitera allergies

Ibi bishobora guteza ibibazo ku bantu bafite:indwara ya Asima na za Allergies

4. Umwanda ku bana bato

Abana bato bakunda gukinira hasi,rimwe na rimwe ibyo bafite babikoza hasi bakongera bakabishyira no mu kanwa. Iyo hasi hari mikorobe zaturutse ku nkweto, bishobora kubashyira mu kaga k’indwara.

5. Imiti yica udukoko n’imyanda ihumanya

Inkweto zishobora gutwara:Imiti ikoreshwa mu mirima (pesticides),amavuta n’imyanda yo mu muhanda  ibishobora kwangiza ubuzima igihe kirekire.Icyo wakora:

-Gushyira aho gusiga inkweto ku muryango

-Kwambara inkweto zo mu nzu (slippers)

-Gukora isuku kenshi (gukubura no gusukura hasi)

Muri rusange kudasohokana inkweto mu nzu ni uburyo bwiza bwo kugabanya mikorobe no kurinda ubuzima bw’abayirimo bityo gukurikiza amabwiriza agenga isuku y’inkweto no kwirinda kuzinjiza mu nzu mu gihe uvuye hanze byaba byiza mu kwirinda izi ngaruka zavuzwe haruguru.


Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka