Green Gicumbi, ni umwe mu mishinga minini u Rwanda rufite yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, aho mu myaka itandatu ugiye kumara, watwaye miliyari zisaga 32 Frw.
Uyu mushinga watangiye mu mpera za 2019, nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ibonye inkunga ya miliyoni 32$ yatanzwe n’Ikigega gitera Inkunga Imishinga yo guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (GCF).
Kuva y’aho uyu mushinga utangiye gukorera mu Karere ka Gicumbi, mu myaka itandatu ugiye kumara, abaturage b’aka karere bemeza ko wagize impinduka zifatika mu mibereho yabo.
Bavuga ko mbere y’uyu mushinga bari bafite ibibazo bifite aho bihuriye no kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, bigatuma bahora mu bukene bukabije.
Ingero ni abahinzi b’ibihingwa birimo ibihingwa ngandurarugo n’ibihingwa byoherezwa mu mahanga, urugero nk’icyayi cyatewe ku musozi wa Kaniga n’ikawa yatewe ku musozi wa Gihuke mu Murenge wa Bwisige.
Habyarimana Diogène ni umwe mu bahinzi barenga 130 baterewe ikawa, bibumbiye muri Koperative Dutubure Kawa Gihuke.
Ati ‘‘Ikawa twayumvaga muri Maraba. Ntabwo nari nzi ko umuntu ashobora guhinga ikawa, ikamuteza imbere ku kigero gishimishije, akabasha kwikura mu bukene.’’
Uyu muhinzi yemeza ko usibye kuba aho iyi kawa yatewe hari habi cyane kubera ko nta buryo bwo kurwanya isuri bwari buhari, ngo abahafite imirima bari barayitaye ku buryo nta gihingwa bari bakihahinga.
Ati “Umusaruro wa mbere nabanje kwishyurira abana amashuri, harimo uwangije kaminuza n’abandi babiri barangije ayisumbuye. Umusaruro wa kabiri, amafaranga nakuyemo nayubakishije inzu yo kubamo ifite agaciro ka miliyoni zirenga ebyiri. Ubuzima bwanjye n’umuryango wanjye bwarahindutse ku buryo bugaragara, kandi byose mbikesha umushinga Green Gicumbi.’’
Habyarimana abihuriyeho na mugenzi we Uwingabire Marie Thérèse. Yemeza ko ikawa yabaye urufunguzo rw’iterambere ku bahinzi, mbere bari babayeho mu bukene.
Ati “Aha hantu hari ahantu hahanamye, isuri yatwaraga ubutaka uko yishakiye, amazi akuzura akabande. Ariko iyi kawa twaterewe n’umushinga yaduhaye akazi, ndetse n’ubu ibasha kunteza imbere, ikadufasha kubona ibidutunga, tukishyurira abana amashuri. Ubuzima bwarahindutse cyane.”
Usibye abahinzi b’ikawa, abahinzi b’icyayi bishimira impinduka bazaniwe n’umushinga Green Gicumbi. Icyayi cyatewe kuri hegitari 50, hagamijwe gufasha mu kurwanya isuri mu misozi ihanamye ndetse no gufasha abahinzi kwinjiza amafaranga.
Havugimana Elie ahinga icyayi. Yagize ati “Imvura yaragwaga, amazi agacuncumuka ku misozi, akaza gatwara icyayi ku buryo wabonaga ari nk’inyanja .”
Havugimana yavuze ko ubu icyayi baterewe n’umushinga kibafasha kwinjiza amafaranga buri kwezi kuko bamaze no kwinjira muri Koperative y’abahinzi b’icyayi.
Munyaneza Leonidas, ni Umuyobozi muri Koperative COOPTHE ati ” Twagiye dutakaza ubuso bw’icyayi, mu 2019, twatakaje hegitare 49. Green Gicumbi yaje ari nk’igisubizo, uyu mushinga wabaye amizero yacu.”
Ati “Mbere nahingaga mu murima wanjye nkakuramo ibilo nka 50, ariko ubu neza ibilo birenga 200, bitewe n’uko hakozwe amaterasi y’indinganire.”
Yongera ho ati ‘‘Ubu ifumbire dushyize mu mirima yacu igumamo kandi, tukabona umusaruro mwiza ku gihingwa cyose duhinze. Ibi bitandukanye cyane na mbere, kuko twahoranaga inzara, ariko ubu turihaza mu birirwa’’
Umushinga Green Gicumbi zimwe mu mpinduka wagejeje mu Karere ka Gicumbi harimo kuba isuri yaragabanyutse, bityo umusaruro w’ibihingwa ukiyongera.
Ibi ahanini byatewe n’amaterasi y’indinganire yakozwe hirya no hino mu mirenge icyenda umushinga ukoreramo, uburyo bwo gufata amazi y’imvura, ibiti bivangwa n’imyaka byatewe mu mirima y’abaturage n’imirwanyasuri yakozwe.
Kagenza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, yavuze ko ibi byose byabaye ku isonga yo gukemura ibibazo bikomoka ku mihindagurikire y’ibihe mu Karere ka Gicumbi kandi bizana impinduka ikomeye mu rwego rw’ubuhinzi.
Ati ‘‘Twahuje ibikorwa byo kwongera ubushobozi bwo kwihanganira ihindagurika ry’ibihe n’amahirwe y’ubukungu, kugira ngo tugere ku iterambere rirambye. Uyu munsi, abaturage ba Gicumbi ntibafite gusa ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ahubwo banateye imbere.”
Kagenza yongeraho ati ‘‘Twishimira ko umuhinzi mworozi wo muri Gicumbi yazamuye imyumvire ku mihindagurikire y’ibihe. Yarushijeho gusobanukirwa ko imihindagurikire y’ibihe iriho kandi ko agomba kugira uruhare mu rugendo rwo kubaka ubudahangarwa bwe.”
“Mu myaka itandatu ishize, Green Gicumbi yagize uruhare mu gukorana n’abahinzi no kubaha ubumenyi ku buryo bwo kurushaho kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel we yavuze ko ” Umushinga wa Green Gicumbi, watekerejwe neza, usubiza ibibazo twari dufite.”
Ishusho mu mibare
Mu myaka itandatu ishize, hakozwe hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire na hegitari 600 z’amaterasi yikora. Ibi kandi byajyanye no gufasha abahinzi kubona imbuto nziza yihanganira imihindagurikire y’ibihe, kubona ifumbire cyane iy’imborera.
Imirimo irenga 99.000 yarahanzwe biturutse ku bikorwa bitandukanye by’umushinga.
Abaturage barenga 157.500 bungukiye muri uyu mushinga mu gihe 464.000 bagezweho n’ibikorwa by’umushinga.
Ku rundi ruhande, abantu barenga 25.000 bahuguwe ku ngingo zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’uko bakubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.
Hegitari hafi 10.000 z’ubutaka zateweho ibiti bivangwa n’imyaka naho hegitari 1.370 z’ubutaka buhingwa zateweho ibiti bifata ubutaka.
Hegitari 40 zateweho ikawa yo ku musozi yihanganira imihindagurikire y’ibihe hagamijwe guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe no kongera umusaruro w’ikawa naho hegitari 50 ziterwaho icyayi cyo ku musozi, yihanganira imihindagurikire y’ibihe hagamijwe guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe (imyuzure yibasiraga abafite icyayi mu gishanga cya Mulindi) no kongera umusaruro w’icyayi.
Mu gice cy’imyubakire yihanganira imihindagurikire y’ibihe, hubatswe imidugudu ibiri y’icyitegererezo yatujwemo imiryango 100 yimuwe ahantu hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.
Iyi midugudu yubatswe mu mirenge ya Kaniga na Rubaya. Hatanzwe kandi ibigega birenga 3.300 bifata amazi y’imvura aturuka ku bisenge by’inzu (byafashe amazi angana na meterokibe 4.740 ndetse hanubakwa n’ibigega 193 binini birimo ibyubatswe munsi y’ubutaka byafashe amazi angana meterokibe 4.670.
Mu gice kirebana n’amashyamba, hegitari zirenga 2.200 z’amashyamba zaravuguruwe, hakoreshejwe ingemwe nziza kandi zihanganira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe ndetse ingo zirenga 31.000 zihabwa imbabura zirongerereza ibicanywa mu rwego rwo kugabanya itemwa ry’amashyamba no kugabanya imyuka ihumanya ikirere
Nk’uko byari mu nshingano z’umushinga kandi, Toni zirenga 214.000 z’imyuka carbone ihumanya ikirere zashoboraga kubaho zaragabanyijwe biturutse ku bikorwa bitandukanye byakozwe.
Umushinga Green Gicumbi wakoreye mu mirenge icyenda y’akarere ka Gicumbi ifite aho ihuriye n’icyogogo cy’umugezi wa Muvumba. Iyo Mirenge ni Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.
















