Abayobozi, abakozi n’abagize imiryango y’abakoraga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruri ku Gisozi.
Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 abari abakozi ba MINAGRI cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025.
Cyabimburiwe n’urugendo rwo kunamira abazize Jenoside no gushyira indabo ku mva aharuhukiye imibiri y’Abatutsi basaga 250.000 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Nyuma y’iki gikorwa, abayobozi n’abakozi ba MINAGRI bahawe ibiganiro bigaruka ku mateka ya Jenoside Igihugu cyanyuzemo, bacana urumuri rw’icyizere.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, yihanganishije abacitse ku icumu ndetse abibutsa ko bagomba kubaho ubuzima bufite intego.
Ati” Hari umubyeyi twabanye ahantu nabaga i Butare, warokotse, wakoraga cyane, ambwira ukuntu yabayeho bamutoteza, nuko atubwira ukuntu bamuhekuye arokoka wenyine ati’ ariko niyemeje gukora cyane, kugirango abampekuye babona nararokotse batazabona nandagaye, nsa nabi, niyo mpamvu ngomba gukora cyane’.”
Yakomeje ashimira Leta y’ubumwe n’igikorwa cyo Kwibuka avuga ko atari atari umuhango gusa, ahubwo ari igikorwa gifite intego yo gusigasira amateka no gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati ” Iyo tuvuga kwibuka twiyubaka, turibuka, kuko iyo umuntu atibuka ibyahise n’iyibuke amateka ye ngirango no kumenya iyo agana byamugora.”
Yashimangiye ko MINAGRI izakomeza kugira uruhare mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge no gushyira imbere indangagaciro z’ubumuntu n’ubunyangamugayo mu mikorere ya buri munsi.
Abakozi ba MINAGRI na bo bagaragaje ko biyemeje gukomeza gufasha mu gusigasira amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, binyuze mu guteza imbere umurimo uboneye, kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose no kwita ku bumwe bw’Abanyarwanda.
Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba MINAGRI basabwe gufasha abakiri bato gusigasira umurage ushingiye ku kuri kw’amateka n’icyizere cy’ahazaza.



