Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dominique Habimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Dr. Bernadette Arakwiye agirwa Minisitiri w’Ibidukikije.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nyakanga 2025, Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya irimo aba Minisitiri bashya babiri.
Ni nyuma y’uko ku wa 23 Nyakanga, yari yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva asimbuye kuri uyu mwanya Dr. Edouard Ngirente wari umazeho imyaka umunani.
Muri iyi Guverinoma nshya Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yabonye Minisitiri mushya, Dominique Habimana asimbuye Dr. Mugenzi Patrice, ni mu gihe Minisiteri y’Ibidukikije yahawe Minisitiri Bernadette Arakwiye asimbuye Uwamariya Valentine.
Abandi ba Minisitiri ntabwo bahindutse.
Mu bandi bagaragara muri Guverinoma nshya harimo ambasaderi Jean De Dieu Uwihanganye wagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo, akaba yari aherutse gusimbuzwa ku nshingano zo guhagararira u Rwanda muri Repulika ya Singapore!
Dr. Telesphore Ndabamenye wari umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(RAB), yagizwe Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.
Nick Barigye yagizwe Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, asimbuye Dr Justin Nsengiyumva.





