sangiza abandi

MINEMA yagiriye abantu inama yo kuyobora amazi mu guhangana n’ibiza biterwa n’imvura

sangiza abandi

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi MINEMA, yasabye abaturage gufata ingamba zirimo kuyobora amazi ahabugenewe mu rwego rwo guhangana n’ibiza bituruka ku mvura nyinshi.

Ni ubutumwa MINEMA yatanze kuri iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026, mu rwego rwo kuburira abantu muri iki gihe cy’imvura nyinshi.

Muri ubu butumwa, MINEMA igaragaza ko imvura ikomeje kugwa hirya no hino mu gihugu ndetse ahenshi ubutaka bwamaze kwinjirwamo n’amazi menshi.

Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko gufata ingamba zirimo kuyobora amazi ahabugenewe ari zo zabasha guhangana n’iyi mvura nyinshi.

Ati: “Kugirango habe inkangu, ni uko hari amazi aba ari munsi y’ubutaka, bwamara gusoma amazi menshi bigatuma bwa butaka bugenda.”

Yakomeje agira ati: Ikiza ni uko haba imiyoboro yabugenewe ijyana amazi mu gishanga cyangwa mu migezi. Iyo adafite imiyoboro yabugenewe atera ibiza.”

Ibi bihuriranye n’uko Polisi y’u Rwanda itangaje ko ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utari nyabagendwa.

Polisi yagiriye inama abatwara ibinyabiziga yo gukoresha umuhanda Mukamira-Musanze-Kigali cyangwa Muhanga-Kigali-Musanze na Muhanga-Rubengera-Rutsiro-Rubavu.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka