sangiza abandi

Minembwe babyukiye mu bitero by’ingabo za FARDC

sangiza abandi

Mu misozi miremire y’i Mulenge, muri Teritwari ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo  Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026, (RDC), habaye ibitero bikomeye byagabwe mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, irimo Kalingi, Bidegu na Gahwela, biherereye mu gace ka Minembwe.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko ibi bitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi (FDNB), umutwe wa Wazalendo, abarwanyi ba FDLR, abacanshuro, ndetse n’Imbonerakure.

Amakuru yemeza ko igitero cyagabwe mu Gahwela cyaturutse mu bice bya Segiteri ya Lulenge muri Teritwari ya Fizi, mu gihe icyagabwe Kalingi cyaturutse mu duce twa Bicumbi, Mutunda no mu bisambu biherereye mu nkengero za Rwitsankuku na Mikenke.

Abaturage bo muri utu duce batangaza ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bateye muri Kalingi, batwika amazu y’abaturage, barasa badatoranyije.

Aya makuru yemeza ko abarwanyi b’umutwe wa MRDP-Twirwaneho bafatanyije n’aba M23 bagerageje gusubiza inyuma ibi bitero, ku buryo uruhande rwagabye ibitero rwatangiye gusubira inyuma mu bice bya Kalingi na Bidegu, hafi y’urusengero rwa CEPAC kwa Mugenza Gatabana.

Ibi bitero byabaye nyuma y’iminsi ibiri y’agahenge, tariki ya 22 na 23 Gashyantare 2026, aho mu Minembwe hari humvikanye imirwano ikomeye.

Nyamara abaturage bavuga ko muri iyi minsi, ibitero byibasiye Abanyamulenge byafashe indi ntera, haba ku butaka no mu kirere.

Ibi bitero byo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyntare 2026, byiyongera ku bindi byakozwe mu cyumweru gishize n’icyo hirya, bikaba byongera impungenge ku mutekano w’abaturage,mu gihe hakomeje kugaragara imbaraga za gisirikare zivangwa n’imitwe yitwaje intwaro ifite inkomoko n’inyungu zitandukanye mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n’ubuyobozi bwa Leta ya RDC ku byerekeye ibi bitero byo muri Minembwe, mu gihe abaturage bakomeje gutabaza basaba kurindwa no kurenganurwa.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka