Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Usta Kayitesi, yashimiye ndetse anagenera ibihembo umunyeshuri Atete Kagorora Arianah wahize abandi mu irushanwa ryo kwandika inyandiko ndende mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, ‘EAC Essay Writing Competition.’
Usta Kayitesi yakiriye uyu munyeshuri mu biro bye ku munsi wo ku wa gatatu, tariki ya 12 Werurwe 2026.
Atete Kagorora Arianah, ni umunyeshuri w’Umunyarwandakazi wiga mu mashuri yisumbuye, wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa ryo kwandika inyandiko ndende (Essay Writing Competition) ritegurwa n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Iri rushanwa ritegurwa buri mwaka n’urwego nshingwabikorwa rwa EAC rushinzwe imirimo ya buri munsi yo guhuza no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki n’imishinga by’uyu muryango, rukorera Arusha muri Tanzania.
Iri rushanwa baba bateguye rihuza abanyeshuri bo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, rigamije kongerera urubyiruko ubumenyi ku bikorwa bya EAC no kurushishikariza kumva akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere.
Atete Kagorora Arianah watsinze iri rushanwa, inyandiko ye yibandaga ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, anagaragaza ibisubizo byafasha ibihugu byo muri aka karere guhangana n’iki kibazo gikomeje kugaragara ku rwego rw’Isi.
Atete yahawe igihembo ku rwego rw’Akarere mu Nama ya 25 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, yabereye i Arusha muri Tanzania, ku wa 7 Werurwe 2026.
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yamushimiye ku mugaragaro, imwifuriza gukomeza kugira umuhate mu masomo no gukomeza kuzamura izina ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Atete yavuze ko yishimiye kuba yarahagarariye neza u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, ndetse ashimangira ko gutsinda iri rushanwa ari uko yakoze ubushakashatsi bwimbitse ku nsanganyamatsiko bari bahawe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Usta Kayitesi, yashimiye Atete Kagorora Arianah

Atete Kagorora yegukanye irushanwa ryo kwandika inyandiko ndende ritegurwa na EAC

Atete Kagorora yagiye kwakira ibihembo aherekejwe n’umubyeyi we n’umuyobozi w’Ikigo yigaho



