Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yabwiye abagize Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite ko hakwiye amavugurura ku itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda kugira ngo rihuzwe n’igihe kigezweho.
Yabibasobanuriye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, ubwo Abadepite basuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda.
Umushinga w’Itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, uteganya amavugurura atandukanye ashingiye kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho, mu rwego rwo kurushaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka n’abo zihitana.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yabwiye Abadepite ko impamvu bifuza ko rijyaho ari ukugira ngo rijyanye n’igihe kigezweho.
Ati “ Ni ukugira ngo rihuzwe n’igihe kuko hari byinshi byagiye bihinduka mu mikoreshereze y’imihanda.”
Avuga ko bimwe mu byahindutse ari ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu micungire y’abakoresha umuhanda bityo basanga ari ngombwa kugira ngo bihuzwe n’imyitwarire y’abakoresha umuhanda muri iki gihe, hagabanuke impanuka mu muhanda n’ingaruka z’abagerwaho na zo.
Minisitiri Dr Gasore yabwiye Abadepite ko agendeye ko ibihano byari bikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ingingo ya 592 itari iteganyijwe mu itegeko No 68/2018/ ryo kuwa 30 /08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange kuko byemeje ko ibyo bihano byajya bigenwa n’ibigenga iyo segiteri (sector laws).
Ati “ Iki ni icyuho kigomba gukemurwa n’itegeko rigena imikoreshereze y’umuhanda.”
Bimwe mu bitaganwa n’iri tegeko rigena imikoreshereze y’umuhanda harimo imicungire y’impushya zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe amanota y’imyitwarire. Byitezweho kunoza imikoreshereze y’abakoresha umuhanda.
Harimo kandi ibyerekeye icungwa ry’amashuri ryigisha gutwara imodoka .Minisitiri w’Ibikorwaremezo avuga ko kuri iyi ngingo amashuri azakorerwa ubugenzuzi harebwa uburyo agena igiciro cy’abajya gukorera impushya mu buryo bwa burundu.

Itegeko ryari ririho ryari rifite ibyuho
MININFRA ivuga ko itegeko ryari rifite ibyuho birimo kuba hatarimo ingingo zijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe utwaye ikinyabiziga,ingingo zijyanye no gutegura abatwara ibinyabiziga n’mashuri y’abatwara ibinyabiziga, ingingo zijyanye no gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinya.
Minisitiri Dr Gasore avuga ko ingingo y’itegeko rikoreshwa uyu munsi yo gupima alchool y’umuntu utwaye ibinyabiziga ritari risobanutse neza.
Ni kimwe no gukoresha Camera mu kugenzura umuvuduko ntarengwa, imicungire y’impushya zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe uburyo bw’amanota.
Abadepite basabye ko n’abanyamaguru mu itegeko bakwibukwa
Ubwo hasuzumwaga ishingiro ry’uyu mushinga w’Itegeko, Abadepite basabye ko abanyamaguru nabo muri iri tegeko bakwigishwa ibijyanye n’imikoreshereze y’umuhanda.
Ikindi Abadepite bagaragaje harimo uburyo uruhushya rw’agateganyo rwongerwa inshuro irenze imwe mu gihe cy’imyaka ibiri .
Muri iri tegeko riteganya ko mu gihe umuntu wandikiwe ntanyurwe, yemerewe kujurira byaba ngombwa akaba yajya mu rukiko.
Abadepite 74 ni bo baritoye, impfabusa ni ebyiri, nta muntu wifashe cyangwa aryange.
Nyuma yo gutorwa, rizoherezwa muri Komisiyo ibifite mu nshingano kugira ngo iwusuzume birambuye.






