Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB, Bouchra Hajij, waje mu Rwanda mu gikorwa cyo gusinya amasezerano yemerera igihugu kwakira Irushanwa rya CAVB Men’s Club Championship.
Nkuko Minisiteri ya Siporo yabitangaje, Minisitiri Mukazayire yakiriye uyu muyobozi kuri uyu wa Kane, tariki ya Werurwe 2026.
Ibiganiro abayobozi bombi bagiranye byibanze ku buryo u Rwanda rwiteguye kwakira iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bagabo mu bihugu byayo muri Afurika, rikaba riteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 20 Mata kugeza ku ya 3 Gicurasi 2026.
Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, tariki ya 06 Werurwe 2026, Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda, FRVB, ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB , bazasinyana amasezerano yemerera u Rwanda kwakira iri rushanwa.
Iri rushanwa rizahuza amakipe y’ibigugu mu bagabo muri Vollyball ku mugabane wa Afurika riheruka kwegukanwa n’ikipe ya Asswely SC yo muri Libya yaryegukanye muri 2025 ubwo ryaberaga muri Libya.
Amwe mu makipe akomeye azitabira iri rushanwa rigiye kubera i Kigali harimo Al Ahly yo mu Misiri ari nayo imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi,16, Esperance de Tunis yo muri Tunisia, n’ayandi atandukanye.


Minisitiri Mukazayire yakiriye Perezida wa CAVB



