Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Repubulika ya Iharanira Demokarasi ya Congo, ikwiye kugaragaza ubushake bwo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yabigarutseho mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite yabaye ku wa kabiri, tariki ya 29 Nyakanga 2025, ubwo basuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, yashyiriweho umukono i Washington DC, tariki ya 27 Kamena 2025.
Amb. Nduhungirehe wari uhagarariye Leta muri iyi nteko rusange, yagaragaje impamvu uyu mushinga w’itegeko ukwiye kwemezwa, avuga ko ari uko u Rwanda rwishimiye ko wakwihutishwa mu gushyirwa mu bikorwa.
Yabwiye abadepite ko aya masezerano yasinywe akubiyemo ibice bine birimo umutekano, ubukungu, politiki ndetse n’ibikorwa bireba kugarura impunzi mu byazo ndetse n’abavanywe mu byabo n’intambara.
Yavuze kandi ko mu bemeranyijweho na RDC n’u Rwanda, harimo no gushyigikira ibiganiro by’amahoro hagati ya RDC n’umutwe wa AFC/M23.
Ubundi kandi yagaragaje ko aya masezerano afitiye inyungu impande zombi,asaba inteko ishinga amategeko ko yakwemeza umushinga w’itegeko kandi bigakorwa bitanyuze muri komisiyo, kuko ari umushinga w’itegeko wihutirwa.
Ati “Ntidushidikanya ko amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda yasinyiwe i Washington DC, ari amasezerano y’ingirakamaro ku mpande zombi no ku gihugu cyacu by’umwihariko.”
Inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki ya 16 Nyakanga 2025, ni yo yemeje umushinga w’itegeko ryo kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda.
Nubwo u Rwanda rufite icyizere ko aya masezerano azubahirizwa, ariko kandi ngo rufite n’impungenge kuko ibiri kubera muri RDC, bitandukanye n’ibiyakubuyemo.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe abajijwe impamvu u Rwanda rubuzwa gushyiraho ingamba z’ubwirinzi, ngo kandi n’umuturage iyo yubatse inzu ye aba akwiye gushyiraho n’igipangu cyangwa ubundi buryo bwo kwirinda.
Yasubije ko u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi bitewe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Yongeraho ko RDC ikwiye kugaragaza ubushake bwa politiki mu kurandura uyu mutwe wa FDLR.
Yanasobanuye ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, zabikoze zigamije gukumira umugambi wo kongera gukorera Jenoside Abatutsi, ufitwe n’umutwe wa FDLR kandi ushyigikiwe na Leta y’i Kinshasa.
Yavuze kandi ko kurandura uyu mutwe bitoroshye, kubera ko wivanze n’ingabo za RDC, ariko ko kuwurandura bya burundu bizaturuka kubushake bw’icyo gihugu, kugira ngo udakomeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi ko iyi ngingo yo kuwurandura ikwiye kwitabwaho kuko biri mu bikubiye mu masezerano.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze kandi ko kuba Ambasade y’u Rwanda muri RDC yaratwitswe, bigakorwa na Leta y’i Kinshasa amahanga arebera ntihagire ababyamagana, biri mu byo u Rwanda rwasabye ko ruhabwa icyizere cy’uko bitazongera.
Nyuma y’ibi biganiro inteko rusange y’umutwe w’abadepite batoye uyu mushinga w’itegeko, ndetse bemeza ingingo zose ziwugize.



