sangiza abandi

Minisitiri Ngirente yashimye raporo nshya y’icyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda izagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimye ingingo zigize raporo nshya y’icyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda, avuga ko izagira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa amavugurura akenewe kugira ngo intego z’iterambere igihugu cyihaye zigerweho. 

Iyi raporo yamuritswe ku mugaragaro ku wa gatatu, tariki ya 13 ugushyingo 2024, ikaba igaragaza uburyo u Rwanda rwakomeza gukaza ishoramari by’umwihariko mu byiciro by’ingufu, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

Ibi bizafasha mu kwihutisha iterambere ry’igihugu, mu buryo burambye, butangiza ibidukikije, kandi bukubiyemo inyungu rusanjye z’abaturage bose.

Minisitiri Ngirente yavuze ko raporo ifite ingingo ikenewe mu kuzamura urwego rw’ubukungu, harimo kugabanya ubukene, kuzamura imibereho y’abaturage, no guhanga imirimo mishya.

Harimo kandi guteza imbere ubucuruzi, imishinga y’ingufu, ndetse no kwagura ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi, n’amazi, nk’imwe mu nkingi z’ingenzi zo gushyigikira iterambere ry’igihugu.

Iyi raporo isaba ko buri wese yaba inzego za Leta, abikorera ndetse n’abaturage ubwabo, bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, kugira ngo igihugu kirusheho kwihutisha iterambere kandi kigere ku ntego zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri Ngirente yasabye gukomeza kwigira ku mpinduka zishingiye ku bumenyi no gukoresha neza ubukungu bw’igihugu, kugira ngo intego z’iterambere ziri mu myaka iri imbere zigerweho.

Custom comment form