Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yerekana intambwe yatawe mu Burezi bw’u Rwanda kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho agaragaza ko abana biga mu mashuri y’incuke bageze ku bihumbi 680.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, mu kiganiro kigaruka ku mibereho myiza, uburezi n’umurimo.
Minisitiri Nsengimana agaragaza ishusho rusange y’Uburezi mu Rwanda mu myaka 30 ishize, yavuze ko kuri ubu hari abana ibihumbi 680 mu mashuri y’incuke.
Ati” Urumva rero ko abana b’Abanyarwanda ubu bategurwa hakiri kare mbere yo gutangira ishuri nyirizina, bikabaha amahirwe yo kwiga neza no gutsinda.”
Ni mu gihe kandi ku rundi ruhande mu mashuri yisumbuye mu 1994 hari Abanyarwanda ibihumbi 37 bayigagamo, kuri uyu munsi harimo abarenga ibihumbi 700, bisobanuye ko bikubye inshuro zirenga 20.
Minisitiri Nsengimana kandi yavuze ko habayemo kwaguka ku buryo bugaragara ariko ko urugendo rwo guteza imbere uburezi bufite ireme rugikomeje.
Ati “Ibyo byerekana ko amarembo y’uburezi yaguwe kandi Abanyarwanda bakayagana.”
Yakomeje avuga ko mu 1994, abantu banyuze mu mashuri ya Kaminuza bari ibihumbi bibiri, mu gihe umwaka ushize wa 2025 Kaminuza y’u Rwanda yashyize ku isoko abarenga ibihumbi icyenda.
Mininsitiri Nsengimana yavuze ko nubwo hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu burezi mu myaka 32 ishize ariko hakiri urugendo rurerure rwo kugenda kandi ko hakenewe uruhare rwa buri Munyarwanda harimo, ababyeyi n’abarezi kugira ngo abana bakomeze guhabwa uburezi bufite Ireme.
Yagaragaje ko mu bigomba gukorwa kugira ngo uburezi bukomeze kuba bufite ireme, harimo kongera ibyumba by’amashuri kugira ngo ikibazo cy’ubucucike bukigaragara gikemuke.
Yongeyeho ko mu rwego rwo kugabanya ubwo bucucike hagati ya 2017-2024, leta yubatse ibyumba by’amashuri 27,500 ariko n’ubundi bidahagije ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri bari mu gihugu.
Yakomoje ku kibazo cy’abanyeshuri basoza amashuri ariko bakamara igihe mu bushomeri aho yavuze ko leta iri gushyira imbaraga mu guteza imbere amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro kugira ngo abasoza amashuri yabo bazajye babasha guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse bakanayihangira aho gukomeza gutegereza gusaba akazi.
Yavuze kandi ku mashuri leta ifatanya n’amadini, asobanura ko ashaje bikwiriye ko asanwa.





