Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yakiriye itsinda riturutse mu Kigega cya Banki y’Isi gitera inkunga imishinga y’abikorera (IFC) baganira kuri Gahunda y’ubufatanye hagati ya Banki y’Isi n’u Rwanda yo mu 2026–2035.
Iri tsinda ryari riyobowe na Visi Perezida IFC ushinzwe Afurika, Bwana Ethiopis Tafara, ryakiriwe na Minisitiri Nsengiyumva mu biro bye ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026.
Ibiganiro byabo byibanze ku mishinga n’ibikorwa IFC ikorana n’u Rwanda, ndetse no kuri Gahunda y’ubufatanye hagati ya Banki y’Isi n’u Rwanda (2026–2035).
Gahunda y’ubufatanye hagati ya Banki y’Isi n’u Rwanda (Country Partnership Framework – CPF) mu gihe cy’imyaka 9 (2026–2035), igamije gufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo za Vision 2050. Iyi gahunda iteganywa gutangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2026 kugeza muri Kamena 2035.
Ni gahunda yubakiye ku ntego z’ingenzi zirimo gushyigikira imishinga ikubiye muri gahunda yo Kwihutisha Iterambere (National Strategy for Transformation – NST2).Yitezweho kandi kugabanya ubukene bukabije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Muri iyi gahunda, Ikigo Mpuzamahanga gitera inkunga abikorera (IFC) kizashyira imbere ishoramari mu buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ibikorwaremezo biramba, n’uburyo bwo kugeza imari ku bantu bose.
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Guteza Imbere Abikorera (IFC), gishamikiye kuri Banki y’Isi, gitera inkunga imishinga y’abikorera mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, harimo n’u Rwanda.
Gishyira imbere ishoramari mu buhinzi, uburezi, ubucuruzi, ndetse no kubaka ibikorwaremezo biramba. IFC ikorana n’ibigo by’imari nka BK na I&M Bank mu guha inguzanyo inganda nto n’iziciritse (SMEs).





