Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’imari, ashimangira ko gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga byabaye umusingi w’iterambere mu rwego rw’ubukungu.
Yabitangaje ubwo hafungurwaga ku nshuro ya gatatu Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga mu by’imari, Inclusive Fintech Forum, iri kubera i Kigali, guhera tariki ya 10-12 Werurwe 2026.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu myaka ibiri ishize u Rwanda rwashyize imbaraga mu guhindura serivisi nyinshi zikajya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagaragaje ko Igihugu cyageze ku gipimo cy’uko hafi y’abaturage bose bagezweho na murandasi ya 4G hirya no hino mu gihugu.
Avuga ko izo mpinduka zagiye zunganirwa no kuba nka serivisi za Leta umuntu ashobora kuzibona hifashishijwe ikoranabuhanga, binyuze ku rubuga rwa Irembo, rworohereje abaturage kubona izi serivisi vuba, mu mucyo kandi bitabaye ngombwa ko bajya ku biro bya Leta.
Minisitiri w’Intebe kandi yagaragaje ko kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigenda birushaho kwiyongera mu bucuruzi, byatumye abantu benshi barushaho kugera kuri serivisi z’imari ndetse bikongera umubare w’abinjira mu bukungu buzwi kandi bwemewe.
Yagize ati: “Uyu munsi, 92% by’abakuze mu Rwanda bafite uburyo bwo kugera kuri serivisi z’imari, bigaragaza uburyo urwego rw’ikoranabuhanga mu by’imari (fintech) rukomeje kwaguka mu gihugu.”
Yasobanuye ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rihindura ubuzima bw’abaturage mu buryo bufatika, aho yatanze urugero rw’umuhinzi uri mu cyaro ushobora kwakira ubwishyu bw’ibyo yagurishije mu kanya gato.
Ndetse n’urubyiruko rutangira ubucuruzi rushobora kubona inguzanyo nto hakoresheje telefoni ngendanwa, ndetse n’umucuruzi muto ushobora guhuza ibikorwa bye n’amasoko mpuzamahanga aho ari hose.
Dr. Nsengiyumva yashimangiye ko nubwo hari byinshi byagezweho, hakiri urugendo rwo gukomeza kubaka urwego rw’imari rufunguye kuri bose.
Yavuze ko ikoranabuhanga mu by’imari ridakwiye kugarukira ku guhanga udushya gusa, ahubwo igomba no guteza imbere uburinganire, icyizere no gusangira inyungu z’iterambere.
Yakomeje agaragaza ko hakenewe gukomeza guteza imbere ibikorwa byorohereza abashoramari n’abahanga mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu gihe Afurika igifite imbogamizi zirimo kubona ishoramari ku buryo bworoshye, koroshya kwishyura wambukiranyije imipaka n’ibindi.
Avuga ko nubwo bimeze bityo abahanga mu by’Ikoranabuhangamuri Afurika bakomeje kugaragaza ko hari ibisubizo bituruka kuri uyu mugabane, birimo uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe telefoni ndetse na sisiteme nshya y’indangamuntu koranabuhanga, bishobora gukemura ibibazo byo mu karere no kugira uruhare mu guhindura uburyo bw’imari ku rwego rw’Isi.
Minisitiri w’intebe yaboneyeho gushimira ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Singapore, bwatumye hategurwa iyi nama, binyuze mu mikoranire n’Ihuriro Mpuzamahanga rya Serivisi z’Imari rya Kigali, KIFC n’umuryango wa Global Finance and Technology Network washinzwe na Banki Nkuru ya Singapore na Banki Nkuru y’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe avuga ko iyi nama ije mu gihe cya ngombwa kuri Afurika no ku Isi, aho agaragaza ko urwego rw’imari n’ubukungu, benshi bakoresha mu buzima busanzwe, ruri kugaragaramo impinduka zitakwirengagizwa.





