sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe yitabiriye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba MINIJUST, MINITRAPE na MINITRANSCO

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anashyira indabo ku kimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside kiri ku nyubako y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyitabiriwe n’abaminisitiri n’abandi bayobozi bayobora inzego zikorera mu nyubako y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Uyu ukaba ari umunsi wahariwe kwibuka abakoreraga MINIJUST, MINITRAPE, na MINITRANSCO bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Minisitiri w’Intebe ari kumwe n’abandi baminisitiri mu bagize Guverinoma,bashyize indabo ku kimenyetso cy’urwibutso Jenoside yakorewe Abatutsi kiri ku nyubako y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abari abayobozi n’abakozi ba MINIJUST, MINITRAPE, na MINITRANSCO bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi cyitabiriwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Jimmy Gasore ,umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo Amb Uwihanganye n’abandi.

Photos:

[fluentform id="3"]