sangiza abandi

Moriox Kids yerekeje muri Kyrgyzstan kuhataramira

sangiza abandi

Itsinda ry’abana babyina rya Moriox Kids ryerekeje muri Kyrgyzstan aho ryatumiwe mu birori byo gusoza irushanwa Mpuzamahanga rya ‘World Nomad Games 2026’ bizaba tariki 6 Nzeri 2026.

Umuhango wo gusoza iyi mikino uzabera muri Hippodrome ya Cholpon-Ata, aho hateganyijwe igitaramo kizahuza abahanzi n’abakora imyidagaduro baturuka mu bihugu bitandukanye.

World Nomad Games 2026 iri gukinwa ku nshuro ya 6 yatangiye tariki 31 Kanama, ikazasozwa tariki 6 Nzeri 2026 muri Kyrgyzstan. 

Abana bari mu itsinda rya Moriox Kids bazajya muri Krygyzstan ku butumire bwa Gulnaz Chynybek kyzy wo muri iki gihugu.

Uyu muhanzi yabatumiye nyuma y’uko bakoze amashusho babyina indirimbo ye bita ‘Attin-ai’ ikarushaho kumenyekana.

Iyi mikino mpuzamahanga ihuza siporo n’umuco, iba buri myaka ibiri, igamije kubungabunga, kwizihiza no guteza imbere imikino gakondo n’umurage w’abaturage bafite amateka yo kuba bahora bimuka.

Moriox Kids yashinzwe muri 2021, ishingwe na Kayitare Steven, ikaba igamije guhuza abana no kubafasha mu masomo binyuze mu kubyina.

Kuva yashingwa, Moriox Kids yatangiye kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yakoraga ibyina indirimbo zitandukanye z’abahanzi.

Itsinda ry’abana babyina rya Moriox Kids ryerekeje muri Kyrgyzstan kuhataramira

Photos:

[fluentform id="3"]