Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) , cyatangaje ko cyumweru kimwe, ni ukuvuga tarki ya 17-21 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwinjije 12,617,936$ avuye mu byo rwohereza hanze bingana na Mega Toni 9,156.
NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize guhera ku itariki ya 17-21 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwohereje mu mahanga Mega Toni 670 z’ikawa zinjiza amadolari y’Amerika 5,195,408$, icyayi ni Mega Toni 852 zinjije 2,463,970$, imboga zo ni Mega Toni 583 zinjije 361,066, imbuto ni Mega Toni 421, zinjije 854,331$.
Indabo zoherejwe mu mahanga ni Mega Toni 23 zinjije amadolari y’Amerika 115,956$ .
Ibindi bicuruzwa byoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize harimo ibikomoka ku nyamaswa byinjije 403,991$ kuri Mega Toni 253.
Ibinyampeke, ibinyamisogwe, ifu, ibinyamavuta n’ibindi byinjije amadolari y’Amerika 3,223,214$ bingana na Mega Toni 6,354.











