Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Agasaro Tracy yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo we bakunze kuririmbana Rene Patrick, amushimira ko Imana yamuzanye mu buzima bwe.
Ni mu butumwa yanditse kuri konti ye ya Instagram, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2026.
Yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko ku mugabo Imana yampitiyemo, kuri uyu munsi Ijuru ryanditse izina ryawe mu Isi utaje nk’umugabo gusa ahubwo uje nk’urumuri. Maze mu bumana bwayo ihuza ubuzima bwawe n’ubwanjye.”
Tracy Agasaro yakomeje avuga ko Rene Patrick ari nk’isengesho rye ryasubijwe.
Ati “Urenze kuba uri umugabo wanjye, uri isengesho ryasubijwe ubuhamya mbamo buri munsi. Ukwizera kwawe kurankomeza, urukundo rwawe rukamfubika. Kugendana kwawe n’Imana bikantera roho yanjye ikabyigiraho mu buryo amagambo atasobanura.”
Yongeyeho ati ” Kugukunda birera, bimeze nko guhagarara mu gitangaza ntigeze ntekereza ko nabona. Isabukuru nziza y’amavuko rukundo rwanjye”
Tariki ya 17 Nyakanga 2020 nibwo Rene Patrick yambitse impeta y’urukundo Tracy Agasaro bemeranya kubana akaramata.
Nyuma yaho tariki ya 27 Ugushyingo 2021, Rene Patrick yasabye anakwa umugore we Tracy Agasaro, maze aba bombi baza gusezerana kubana akaramata mu birori by’ubukwe bwabo byabaye tariki ya 04 Ukuboza 2021.
Nyuma y’uko babanye nk’umugabo n’umugore aba baramyi bakoranye indirimbo zinyuranye zirimo: Imirimo yawe, Jehovah, n’izindi nyinshi.
Amafoto ya Rene Patrick n’umugore we Tracy Agasaro






Ubutumwa Tracy yageneye Rene patrick kuri uyu munsi







