sangiza abandi

Mu gusubiza ibyo yarezwe na Human Right Watch leta ya RDC yikomye u Rwanda

sangiza abandi

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) mu nyandiko ndende yashyize hanze isubiza ibyatangajwe n’umuryango Human Rights Watch, yongeye kwikoma u Rwanda irushinja guteza imidugararo no gufata bugwate abaturage.

Muri iri tangazo, ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ihuriro AFC/M23 uruhare rukomeye mu ihohoterwa rikomeje kugaragara n’ihungabana ry’umutekano n’uburenganzira bwa muntu .

Nk’uko Guverinoma ya RDC ibivuga, yemeza ko hari ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC, igikorwa ivuga ko kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ndetse ngo kikaba gihabanye n’amahame y’umuryango w’abibumbye , cyane cyane amahame yubahiriza ubwigenge n’ubusugire bw’ibihugu.

Guverinoma ya RDC ivuga ko nubwo ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryivanye i Uvira tariki ya 17 Mutarama 2026, ko bitigeze bitanga umutekano.

Ahubwo, ivuga ko byakozwe mu buryo bwateguwe hagamijwe gusiga akajagari, gutera ubwoba abaturage no gukomeza guhungabanya ituze n’umutekano w’akarere nyuma y’uko abo barwanyi bagenda.

Mu byaha bivugwa muri iryo tangazo harimo gusahura byateguwe, gutera ubwoba abasivili, ibikorwa byo gutera ubwoba,itotezwa, ndetse n’imyitwarire ishingiye ku rwango n’ivangura hashingiwe ku moko n’imiryango.

Icyakora, nubwo Guverinoma ya RDC itangaza ibi, hari abaturage bagaragaza ko imitwe ya Wazalendo, FDLR n’ingabo za FARDC ariyo ikomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano, aho bivugwa ko abantu bagera kuri 28 bamaze kwicwa mu minsi ine gusa nyuma y’uko AFC/M23 ivuye mu Mujyi wa Uvira.

Guverinoma ya RDC yanatangaje ko hari abaturage by’umwihariko Abanyamulenge, bahunze Uvira bakajyanwa ku ngufu.

Ibi byatangajwe byamaganwe na bamwe mu baturage bavuga ko bahunze bitewe n’ibitero bya Wazalendo bibasira bikomeye.

Guverinoma ivuga ko ibyo bikorwa bigize ihohoterwa rikomeye ry’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu bihe by’intambara, bikorwa mu mwuka w’ubwoba uremeshejwe n’ingabo zigaruriye ako gace.

Kinshasa yibutsa ko ibikorwa nk’ibi bishobora gushyirwa mu rwego rw’ibyaha by’intambara cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, igihe bikozwe mu buryo bwagutse cyangwa bwateguwe bigamije kwibasira abasivili.

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ibi bibazo, Guverinoma ya RDC ivuga ko yafatanyije n’ubuyobozi bw’intara mu gutanga ubutumwa busobanutse bwo gusubiza ituze, kwamagana ivangura iryo ari ryo ryose no kurinda ubumwe n’imibanire myiza y’abaturage.

Yashimangiye ko ibikorwa byo kwihorera cyangwa kwishyira mu gaciro bitemewe, ahubwo ko hagomba gushyirwa imbere iyubahirizwa ry’amategeko n’imikorere isanzwe y’inzego z’ubutabera.

Guverinoma isoza ivuga ko kohereza byihuse ingabo za FARDC, Polisi y’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano byafashije gusubiza ubuyobozi bw’Igihugu i Uvira, kurinda abasivili no kugabanya ibyago by’umutekano muke.

Icyakora, ku rundi ruhande, bamwe mu baturage bo muri Uvira bakomeje gutabaza, aho benshi basaba ko AFC/M23 yagaruka muri uwo mujyi, bavuga ko ingabo za Leta, hamwe n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, zikomeje kubahohotera bikomeye.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka