sangiza abandi

Mu isengesho risoza ukwezi gutagatifu abayisilamu basabwe gukomeza gukora neza igihe cyose.

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026 mu  gitondo  Abayisilamu bo hirya no hino mu Rwanda, bifatanyije n’abo ku Isi yose, mu isengesho risoza ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan.

Ni isengesho bizihirizaho umunsi mukuru wa usanzwe uzwi ku izina rya Eid al-Fitr,aho ku  rwego rw’Igihugu iri sengesho  riri kubera kuri Kigali Pelé Stadium

Ni isengesho ryahuje imbaga y’abemera b’idini ya Islam bo mu ngeri zose ndetse ryanitabiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarak Muganga ndetse n’umuvunyi wungirije Mukama Abbas nabo bagaragaye bifatanyije n’abandi mu isengesho

Gen.Mubarak Muganga hamwe n’umuvunyi wungirije bari mu bitabiriye iri sengesho

Mu ijambo rye Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yabwiye Abayislamu ko gusoza Igisibo cya Ramadhan bidasobanuye iherezo ryo gukora ibikorwa byiza ahubwo ko na nyuma yacyo bakwiye kubikomeza.

Sheikh Sindayigaya Mussa ,Mufti w’u Rwanda

Mufti w’u Rwanda yagize ati ati “Ukwezi kwa Ramadhani kuba tugusoje ntabwo bivuze ko duhagaritse gukora ibikorwa byiza ahubwo umunyabwenge ni uvana amasomo muri uku kwezi yo kongera umuvuduko agakomerezaho kubera ko Imana iravuga iti’uzagaragire Nyagasani wawe, uzakore ibikorwa byiza ibihe byose kugeza ubwo urupfu ruzakugeraho’”.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka