sangiza abandi

Mu mezi abiri RDF imaze kubaka inzu 62 zari zarasenywe n’ibiza muri Jamaica

sangiza abandi

Mu gihe cy’amezi abiri, itsinda ry’Abasirikare bashinzwe ubwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda, rifatanyije n’aba Jamayika, bubatse inzu 62 zari zasenywe n’ ibiza, harimo no kongera ibyumba ku ishuri ndetse no kuvugurura inzu icumbikira abana bafite ubumuga.

Ku wa 15 Mutarama 2026, nibwo Guverinoma ya Jamaica yakiriye itsinda ry’abasirikare bashinzwe ubwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda ryoherejwe muri icyo gihugu gutanga ubufasha mu gusana no gusubiza ku murongo ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamayika (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuba bwarohereje ingabo gufasha abaturage ba Jamayika nyuma y’ingaruka z’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa.

Yabigarutseho ubwo ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026 yagiranaga ibiganiro n’Umujyanama mu bya Gisirikare n’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye akaba ari nawe Uhagarariye inyungu za Gisirikare z’ u Rwanda muri Jamayika, Col Déo Mutabazi.

Muri ibi biganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya cy’Ingabo za Jamaica, JDF, kiri i Kingston, Col Mutabazi yari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’ u Rwanda zagiye Jamayika gufasha mu bwubatsi, Col Moses Kayigamba.

Col Mutabazi yatanze ubutumwa yahawe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bugaragaza ishimwe ku bufatanye bukomeye buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Jamayika.

Yashimangiye ko u Rwanda rwishimiye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi kandi rwiteguye gukorana na Jamayika no mu zindi gahunda z’ubufatanye.

Iyi gahunda yo gufasha Igihugu cya Jamaica yagize uruhare runini mu gufasha imiryango n’abaturage bari baribasiwe n’ikiza cy’ umuyaga kongera kwisuganya no kongera kubaka ubuzima bwabo.

Kohereza iri tsinda rya RDF muri ibyo bikorwa biri mu murongo w’icyemezo cya Perezida Paul Kagame cyo gufatanya na Repubulika ya Jamaica, cyatangajwe mu ruzinduko rwe yagiriye muri icyo gihugu muri Mata 2022.

Jamaica ni igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 2.83, kizwi cyane ku muco wihariye aho 90% by’abagituye ari Abirabura. Ni cyo cyatangirijwemo ibitekerezo bya ‘Rastafarianism’ byageze no mu Rwanda ndetse ni cyo cyakomotsemo Injyana zihariye igikundiro ku Isi nka Reggae na Dancehall.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka