sangiza abandi

Perezida Tshisekedi yigize nyoni nyinshi mu maso y’amahanga! Yavanze amasaka n’amasakaramentu

sangiza abandi

Si rimwe ndetse si kabiri, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yumvikana ashyira mu majwi u Rwanda, by’umwihariko ashimangira umugambi we wo guhungabanya umutekano warwo no gukuraho ubutegetsi bw’Igihugu.

Ni iturufu yakoresheje ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora RDC, avuga ko natorwa azasaba Inteko Ishinga Amategeko kumwemerera agashoza intambara ku Rwanda ndetse azabikora bitamusabye kuva ku butaka bwe.

Icyo gihe yanaciye amarenga ko yarasa i Kigali atiriwe ahagera, yibereye mu Mujyi wa Goma kuko Igisirikare cye, FARDC, kibishoboye.

Ibya Félix Tshisekedi byarenze amagambo, binajya mu bikorwa kuko yanatangiye gukorana byeruye n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abajenosideri.

Ku wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, Tshisekedi yigize nyoni nyinshi, asa n’utangaza ibintu yinyuramo, avuga ko atigeze na rimwe avuga nabi u Rwanda cyangwa ikindi gihugu cy’igituranyi mu byo bihana imbibi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga y’ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum, iri kubera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, Tshisekedi yongeye kwigira nyoni nyinshi, ubwo yavugaga ku mvano y’ibibazo byashegeshe igihugu cye n’umutekano w’Akarere.


Tshisekedi yongeye kwibasira u Rwanda nk’uko adahwema kuruhoza mu kanwa ke arwegekaho kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, arushinja gutera inkunga Umutwe ugizwe n’Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo, AFC/M23.

Yavuze ko we na Perezida Kagame, witabiriye Global Gateway Forum, ari bo bafite urufunguzo rw’ibibazo.

Ati “Ni twe babiri dufite ubushobozi bwo guhagarika ubwiyongere bw’amakimbirane. Nta rirarenga ngo dukore ikintu gikwiye.”

Yongeye kugaragaza ko u Rwanda rukwiye guhagarika gukorana na M23, Umutwe wabohoje imijyi irimo Goma na Bukavu kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyamara rwo ntirwahwemye kwerekana ko rudakorana na wo.

Tshisekedi yavuze ko imirwano ya M23 iri gutwara ubuzima bw’abasivili benshi, bityo ikwiye gushyirwaho akadomo. Yunzemo ko ibihano yasabiraga u Rwanda abihagarika hanyuma agategereza igisubizo cya Perezida Kagame.

Tshisekedi yihaye amenyo y’abasetsi! Yavanze amasaka n’amasakaramentu

Amagambo ya Tshisekedi yibasira u Rwanda na Perezida Kagame yatumye abantu bongera gushidikanya ku miyoborere ye no guhagarara kw’ijambo yivugiye.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Stephanie Nyombayire, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yatangaje ko Perezida Tshisekedi yiyerurukije imbere y’amahanga yiyerekana nk’ushaka amahoro, mu gihe ibikorwa bye bimuvuguruza.

Ati “Yiyambuye isoni, yiyambitse umwambaro wo gukunda amahoro, yirengagije inshuro nyinshi yakangishije gutera u Rwanda ngo akureho ubuyobozi.’’

Yavuze uko ibibazo byose bigwira RDC n’abaturage bayo bishingiye ku kwinangira kwa Tshisekedi, urebera abicwa ntagire icyo abikoraho, ibyo yemeye ntabikore, ahubwo agashyira imbaraga mu binyuranyije n’amategeko.

Senateri Uwizeyimana Evode we yavuze ko uyu Mukuru w’Igihugu afite ikibazo cy’uburyo atwara ibintu.

Yagize ati “Mbona asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu. Ni umuntu gashozantambara, ni umuntu wagiye avuga ko ashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda inshuro nyinshi. Yafashe FDLR ayishyira mu ngabo ze, yagerageje kuba intambamyi ku mahoro ashakishwa mu Karere ariko kuvuga ngo nta gihugu na kimwe yigeze ashotora cyangwa abanira nabi mu bihugu bituranye na Congo, cyane cyane akavuga u Rwanda na Uganda, sinzi impamvu yabivuze, twese byadutangaje.”

Yatangaje ko imvugo ye igaragaza guhuzagurika mu bya politiki no kwinyuramo ku buryo ashobora no kugera i Kinshasa akibagirwa ko yabivuze.

Yakomeje ati “Biragoye gusesengura imbwirwaruhame za Perezida Tshisekedi, kumenya uwo ari we. Ni imbwirwaruhame yo kwiyerurutsa, yo kwiyerekana ko ashaka amahoro, ko yakwicarana n’abantu bagashaka amahoro.’’

Senateri Uwizeyimana Evode yagereranyije amagambo ya Tshisekedi no kubona “ikigunguru kibirinduka ku musozi ntabwo gikwiye kukubuza kwikorera ibyo ukora” kuko ari bya bindi bavuga ko ingunguru irimo ubusa igira urusaku rwinshi.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka