sangiza abandi

Musanze FC itahabwaga amahirwe yanganyije na Rayon Sports

sangiza abandi

Rayon Sports yanganyije na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona, Rwanda Premier League, maze ihita yinjira mu makipe ane ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona.

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026, nibwo ikipe ya Musanze FC yakiriye Rayon Sports FC kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze .

Ni umukino wagiye kuba i Musanze hari ubushyuhe buturutse kuri Tour du Rwanda agace ka karindwi, kahagurukiye i Musanze ndetse n’abafana benshi ba Rayon Sports bari baraye muri aka Karere abandi bakahagera bizinduye.

Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino yarangiwe uburenganzira bwo gukorera imyitozo kuri Stade Ubworoherane ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026.

Si ibyo gusa kuko itari ifite abakinnyi bane bayo babanzamo barimo Emery Bayisenge na Abedi Bigirimana bafite imvune, Asman Ndikumana wujuje amakarita atatu y’umuhondo ndetse na Aziz Bassane wahawe ikarita y’umutuku ku mukino wa Al Hilal SC.

Ku rundi ruhande, Musanze FC yari yakaniye cyane uyu mukino, aho wari wateguwe mu buryo bwose bushoboka haba mu kwakira abantu kuri Stade, gutegura abakinnyi ndetse n’umwuka waruhari mbere y’umukino.

Mu bakinnyi 11 basanzwe babanzamo, umutoza wa Rayon Sports Bruno Ferry yari yakoze impinduka bitewe n’abakinnyi be atari afite kuri uyu mukino aho abarimo Aimable Ntarindwa, Joachim Vigninou, Ben Aziz Dao ndetse na Likau Faustin Kitoko bari bagarutse mu bakinnyi 11 b’abanzamo.

Rayon Sports yatangiranye imbaraga nyinshi maze hakiri kare ku munota wa munani, rutahizamu wayo Fall Ngagne arekura ishoti riremereye cyane ku mupira warutewe imbere na Olivier Kwizera ariko umuzamu Nsabimana Jean de Dieu (Shaoulin) wa Musanze FC awushyira muri koruneli.

Rayon Sports yari yakomeje kwisirisimbya imbere y’izamu yaje gufungura amazamu ku munota wa 13 ku gitego cyatsinzwe na Vigninou Joachim wakiriye umupira mwiza uturutse kwa Richard maze arekura ishoti riremereye cyane, umupira uruhukira mu rushundura, Rayon Sports iba yanditse igitego cyayo cya mbere abafana batangira kwibyinira murera.

Musanze yahise itangira gusatira ibona uburyo burimo Coup Franc yabonye ku munota wa 26 ku ikosa ryari rikorewe Katembo Lubila ariko Bizimungu Omar ayiteye umupira uruhukira mu maboko ya Kwizera Olivier.

Musanze FC yaje gukora impinduka zitunguranye aho Katembo Lubila umwe mu bakinnyi bayo beza yagize imvune bikaba ngombwa ko asimburwa na Tuyisenge Pacifique.

Igice cya mbere cyongeweho iminota 4 itigeze ihindura uko umukino wari umeze maze umusifuzi Rulisa Patience Fidele yohereza abakinnyi b’amakipe yombi mu kiruhuko cy’igice cya mbere.

Musanze FC yatangiranye igice cya kabiri imbaraga nyinshi aho ku munota wa 52 kuri koroneli yatewe na Ntijyinama Patrick (Mbogamizi) umupira usanga rutahizamu Tuyisenge Pacifique ariko ateye ishoti ba myugariro ba Rayon Sports bawukuraho.

Ku munota wa 63 Musanze FC yari yakambitse imbere y’izamu rya Rayon Sports yaje kubona Penaliti ku ikosa Chimanga yari akoreye Bioko Christive maze iterwa neza na kapiteni wa Musanze FC Ntijyinama Patrick (Mbogamizi) aba afunguye amazamu, Musanze FC iba irishyuye.

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yakoze impinduka ashaka kongera imbaraga mu busatirizi aho Habimana Yves na Tambwe Gloire binjiyemo basimbura Joachim Vigninou ndetse na Ntarindwa Aimable

Rayon Sports yatangiye gusatira maze ku munota wa 82 ibona Coup Franc ariko Richard Ndayishimiye ayiteye umupira uruhukira mu maboko ya Shoulin umuzamu wa Musanze Fc

Mu minota ya nyuma, umukino wajemo ihangana rikomeye maze ku munota wa 88 umutoza w’abazamu wa Musanze FC, Gilbert ahabwa ikarita y’umutuku kubera amagambo yabwiye umusifuzi ku bwo kutemeranya n’ibyemezo bye.

Hongeweho iminota itandatu itigeze igira icyo ihindura ku mukino maze umusifuzi, Rulisa Patience Fidele yemeza ko umukino urangiye amakipe yombi agabana amanota.

Gusa abasore ba Rayon Sports basohoka mu kibuga batishimye ku bwo kunganya uyu mukino ariko ku rundi ruhande abakinnyi ba Musanze FC bishimira cyane inota bakuye kuri Rayon Sports.

Nyuma yo kunganya, Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kane aho ifite amanota 37 irusha Police FC inota rimwe kuko umukino wayo na Muhanga FC utarangiye kubera imvura nyinshi yaguye amazi akuzura mu kibuga.

Ni mu gihe Musanze FC yagumye ku mwanya wa karindwi aho ifite amanota 33 inganya na Kiyovu Sports ariko Kiyovu ikayirusha ibitego izigamye.

Urutonde rwa Shampiyona rukaba rukiyobowe na Al Hilal SC ifite amanota 42 inganya na APR FC ya kabiri, Al Merrikh, ikaba iri ku mwanya wa gatatu aho ifite amanota 41, Rayon ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 37, Police ikaba ariyo kuri ubu ya gatanu n’amanota 36.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka