Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyeretse intumwa z’ Ikigega Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, (IFAD) aho igeze ishyira mu bikorwa umushinga ugamije gufasha abahinzi bato b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga, PSAC.
Ni igikorwa kizamara ibyumweru bibiri aho abajyanama ba IFAD bazajya aho uyu mushinga ukorerwa bagasura ibikorwa bitandukanye bimaze gukorwa kugeza ubu.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na NAEB ukaba umaze imyaka ibiri utangiye aho ukorerwa mu turere 14 dutandukanye tw’igihugu ukaba witezweho kuzamura abahinzi bato n’abaciriritse.
Mu byo NAEB igaragaza ko byagezweho muri iyi myaka ibiri ishize harimo ko hakozwe ingemwe zisaga miliyoni 12 z’ikawa, icyayi n’imboga n’imbuto aho zahawe abahinzi bo mu turere 14 uyu mushinga ukoreramo.
Uyu mushinga kandi umaze gutanga akazi ku bagore n’urubyiruko barenga 4,500 gafite agaciro k’asaga miliyari 2 Frw ndetse ukaba umaze gufasha abacuruzi bo mu Rwanda kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga yo kumenyekanisha ibicuruzwa by’ubuhinzi byoherezwa hanze byujuje ubuziranenge, no kwagura amasoko.
Biteganyijwe ko umushinga wa PSAC uzarangira mu 2029 ndetse hakaba hari ibindi bikorwa biteganjijwe gukorwa mbere y’uko urangira.
Muri byo NAEB ivuga ko hazatangwa hafi miliyari 2.5 Frw mu nk’inkunga izahabwa abahinzi, amakoperative n’abacuruzi bohereza ibicuruzwa hanze, mu rwego rwo gushora imari mu bikorwa bitangiza bidukikije.
Hazatangizwa kandi amashuri y’ubahinzi mu nzego z’ubuhinzi zatoranyijwe.
Ndetse hubakwe ibikorwaremezo hanatangwe ibikoresho ku bahinga ibyoherezwahanze mu rwego rwo kongera umusaruro.
Uyu mu mushinga watangiye mu 2024 uzamara imyaka itandatu aho witezweho gukemura ibibazo by’abahinzi baciriritse b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga birimo ikawa, icyayi, imbuto n’indabo bahura na byo, bikazatuma bagira umusaruro mwiza kurushaho, uzabafasha guhatana ku masoko mpuzamahanga akomeye.
Umushinga PSAC(Promoting Smallholder Agro-Export Competitiveness Project), ukorera mu turere 14 tw’igihugu, twatoranyijwe hashingiwe ku kuba dukennye ariko dusanzwe tuzwiho guhinga ibihingwa birebwa n’uyu mushinga, ndetse no kuba ikirere cyatwo kiberanye n’ubwo buhinzi.
Utwo turere ni Nyamasheke, Rutsiro, Karongi, Nyabihu na Rusizi mu Burengerazuba; Huye, Nyaruguru, Nyamagabe, Ruhango na Nyanza two mu Majyepfo; Rulindo na Musanze mu Majyaruguru; ndetse unakorere muri Rwamagana na Bugesera tw’Iburasirazuba.





