sangiza abandi

Nate Ament yagizwe imboni y’u Rwanda mu ruhando rwa Basketball ku Isi

sangiza abandi

Umukinnyi wa basketball ufite inkomoko mu Rwanda, Nate Ament, uherutse kwinjizwa muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, yagizwe imboni y’u Rwanda mu ruhando rwa Basketball ku Isi “Global Basketball Ambassador”.

Ament w’imyaka 19 yagizwe “Global Basketball Ambassador” binyuze mu Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), biza byiyongera ku ishoramari Igihugu cyashyize mu gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu mu kumenyekanisha u Rwanda, binyuze muri Gahunda ya Visit Rwanda.

Nathaniel Herman Ament ni umukinnyi wavutse tariki 10 Ukuboza 2006, avukira i Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri se w’Umunyamerika na mama we w’umunyarwanda.

Ament aherutse gutoranywa mu bakinnyi 60 binjijwe muri NBA binyuze muri gahunda ngarukamwaka ya ‘NBA Draft’ aho amakipe 30 akina NBA yakira abakinnyi baba bavuye mu mashuri yisumbuye (College) baritwaye neza.

Ament ufite metero 2.08 wakiniraga Tennessee Volunteers basketball, yatoranyijwe nk’umukinnyi wa 13 n’ikipe ya Miami Heat ariko ahita agurishwa mu ikipe ya Milwaukee Bucks bivuze ko ariyo azakinira mu mwaka utaha wa NBA.

Kwinjira muri NBA, Ament yabifashijwemo n’uyu mwaka w’imikino yagize mwiza aho ushyize ku mpuzandengo yatsindaga amanota 16.7 kuri buri mukino, agakora rebounds 6.3, agatanga imipira 2.3 ivamo amanota (Assists), akambura umupira (Steals) inshuro 0.6, akazibira abo bahanganye (Blocks) inshuro 0.6 mu minota 29.7 yakinaga kuri buri mukino.

N’ubwo yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko umwaka ushize, Nate Ament yasuye u Rwanda ndetse yakirwa na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.

Photos:

[fluentform id="3"]