Ndengeyingoma Cyrille, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya bukomeye bwerekana uburyo Jenoside yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa hakoreshejwe ibikorwa by’ubugome bwabanje gukorerwa Abatutsi mu bihe bitandukanye, birimo n’ubwicanyi bwo mu 1973 yiboneye n’amaso ye.
Ubu buhamya yabutanze mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Bukiro, mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Karongi.
Mu buhamya bwe, Ndengeyingoma yavuze ko Jenoside atari impanuka ahubwo yari yarateguwe, ashingiye ku buryo abishe Abatutsi batafatwaga nk’abagizi ba nabi ahubwo bagororerwaga. Yatanze urugero ku bwicanyi bwakorewe Runangu Telesphore watwikiwe mu nzu, abamwishe bakaza kugororerwa amasambu ye, kimwe n’abandi benshi bameze gutyo.
Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, Ngarambe Vedaste, yagaragaje ko agace ka Budaha ko muri Karongi kabaye intangiriro y’ingengabitekerezo ya Jenoside muri Perefegitura ya Kibuye, aho bamwe mu bahatuye bitabiriye Jenoside ku buryo bukomeye, harimo n’umugore Karushaza Rose wabaye interahamwe nkuru.
Ngarambe yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’ingabo za FPR-Inkotanyi zayoborwaga na we, kuba barahagaritse Jenoside, banasaba abarokotse kutihorera ku babiciye.
Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, yavuze ko Karongi yabaye imwe mu ntara zashegeshwe cyane na Jenoside, ku buryo hari imiryango myinshi yazimiye burundu, bitewe n’ubukana bwayo ndetse hari n’umuturage wishes Abatutsi benshi barenga 300.
Yakomeje asobanura ko amateka y’ubukoloni n’ubuyobozi bubi bwabayeho mbere ya Jenoside, ari byo byatumye Jenoside ibaho, yibutsa ko ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho binyuze mu buyobozi bwiza buriho, butuma Abanyarwanda babana kandi bakiteza imbere.





Umwanditsi: Maurice IKUZWE



