Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, kigaragaza ko mu Rwanda ibigo by’amashuri birenga 1000 bikora bitujuje ibisabwa, ndetse muri byo 60 byamaze gufungirwa imiryango, kandi igenzura rigikomeje.
Ni ibyagarutsweho n’Umukozi muri NESA, Boneza Angelique, mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri RBA, aho agaragaza ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakorewe ibigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu.
Boneza Angelique avuga ko bimwe mu bigo by’amashuri byafunzwe byagaragaje kutuzuza ibisabwa birimo kutagira amashuri n’ibikoresho bihagije, ndetse n’abarimu badafite impamyabumenyi zibemerera kuba batanga ubumenyi ku banyeshuri.
Ati “Hari ishuri tugeramo ugasanga nta mwarimu n’umwe ufite diplôme. Hari abarimu b’abanyamahanga batagira dipolome z’ibihugu bavuyemo cyangwa ibizisimbura. Umuntu arakubwira ngo yashinze ikigo ariko nta mwana we uhiga, bariga ahandi.”
NESA igaragaza ko ibigo by’amashuri 375 biri kuvugurirwa buzuza ibisabwa kugirango bikore neza, ibindi 60 byamaze gufungwa kuko bidashoboka ko byakomeza gukora ku butaka bw’u Rwanda.
Mu rwego rwo gukomeza kurengera Abanyeshuri, NESA ivuga ko ikomeje ibikorwa byo kubashakira ahandi bakomereza amasomo yabo. Kugeza ubu abagera kuri 30% bamaze kubona aho biga.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ibigo by’Amashuri mu Rwanda, Sam Nkurunziza avuga ko ikibazo cy’amashuri atujuje ubuziranenge giterwa n’imyumvire y’abashinga ibigo bagamije inyungu zabo bwite.
Ati “Bari kubitekerezaho mu buryo bw’akazi, imibereho. Umuntu akabyuka akumva abonye akazi gashobora kumutunga mu buryo runaka. Ishuri wari ukwiye kubitekereza ntibibe kumva ko ari ukwihangira umurimo.”
Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango Itari iya Leta, yagaragaje ko bikwiriye ko NESA ifunga amashuri atujuje ibisabwa, birimo kuba hari ari ahantu hashyira ubuzima bw’abayigamo mu kaga, ubucucike mu mashuri, uburezi budafite ireme n’ibindi.
Boneza akomeza avuga ko NESA igikomeje ubugenzuzi ku bigo by’amashuri bitandukanye, ndetse ko ibigo bidatanga uburezi bufite ireme byose bizakomeza gufungwa.