sangiza abandi

Ni ijoro ritazibagirana: Doja Cat yasize amateka i Kigali

sangiza abandi

Nta kabuza u Rwanda rumaze kwandika amateka mu ruhando rw’imyidagaduro muri Afurika, ibi byongeye gusinywa n’igitaramo cy’umuriro umuraperikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Doja Cat yakoreye mu mujyi wa Kigali, mu nyubako ya BK Arena, benshi batashye bakuriye ingofero.

Iki gitaramo cyari gitegerejwe n’amatsiko menshi haba ku Banyarwanda n’abandi benshi biganjemo abo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika birimo Uganda, Kenya, Tanzania n’abahandi nka Liberia na Sudani.

Ni igitaramo cya Move Afrika kibaye ku nshuro ya Gatatu, gitegurwa n’umuryango Global Citizen usanzwe ufitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere ubuhanzi, n’izindi nzego zirimo uburezi ndetse n’ubuzima.

Cyari cyatumiwemo umuhanzikazi w’umuraperi Amala Ratna Zandile Dlamini, uzwi nka Doja Cat, wari utaramiye muri Afurika ku nshuro ya mbere, ndetse akaba azakomereza no mu kindi gitaramo kizabera muri Afurika y’Epfo mu mpera z’iki cy’umweru.

Doja Cat yanditse amateka i Kigali

Doja Cat ni umuraperi ukunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko akagira umwihariko wo kuba azwiho kurangwa n’udushya haba mu myambarire, mu myitwarire, mu miririmbire mu mashusho y’indirimbo n’ahandi henshi.

Ibi ni bimwe mu byatumaga arushaho gutera amatsiko abari bibitseho amatike y’igitaramo cya Move Afrika, bari batindiwe n’uko amasaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri agera ngo bajye kwihera ijisho.

Imiryango ya BK Arena yafunguye saa kumi z’umugoroba, abakobwa n’abasore bashinguye batangiye kuhagera kare, bafata amafoto ndetse wabonaga ko bambariye umugoroba ibyo bamwe bavugaga ko abakobwa bambaye nk’umuhanzi Doja Cat baje kureba.

Yewe hari nabo numvise bavuga ko umunsi wo ku wa Kabiri batikojeje akazi, kuko bari bagiye gushaka imyambaro bazaba barimbye mu gitaramo cya Doja Cat.

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri urujya n’uruza rwari rwinshi, bamwe bashaka icyo kunywa, abandi bafata amafoto n’ibindi, bidatinze nka nyuma y’isaha, ahagana mu ma saa moya, umuvangamiziki DJ Ira, yageze ku rubyiniro atangira gususurutsa imbaga yari iteraniye muri BK Arena, ubanako imbaraga ari zose bategereje Doja Cat.

Ahagana saa tatu, abaririmbyi b’umuhanzikazi Doja Cat basesekaye ku rubyiniro bakiranwa induru nyinshi n’abafana, umuhanzikazi Doja Cat yatambutse inyuma yabo agera ku rubyiniro, kuva icyo gihe nta wongeye kwicara mu gihe cy’isaha n’igice irenga yaririmbiye muri Arena.

Indirimbo Doja Cat yaririmbye ziganjemo iziri kuri album ye yise ‘VIE’ yasohotse tariki ya 26 Nzeri 2025, zirimo “Agora Hills,” “Ain’t Shit,” “Streets”, “Tia Tamera” “Like That” n’izindi.

Yagendaga azivanga n’izindi zirimo “One More Time”, “AAAHH MEN!”,“Been Like This”,“Jealous Type”, n’izindi zakunzwe ndetse zizwi cyane muri Afurika zirimo “Say So”,“Boss Bitch” n’izindi.

Uyu muhanzikazi yanyuzagamo akavangamo n’imbyino z’amahanga we n’inkumi z’ababyinnyi zari zamuherekeje, biri muri bimwe azwiho kandi akundirwa, aho yaririmbaga aryamye hasi, akabyinira hasi n’ibindi byatumaga abamureba batamukuraho amaso.

Yaririmbye isaha n’iminota isaga 45, mbere yo kuva ku rubyiniro asangiza abakunzi be indabo yari amaze guhabwa, atera mu bafana akarabo kamwe ku kandi maze ashimira Kigali, ariko ubonako akozwe ku mutima n’urukundo u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange bamweretse ku nshuro ya mbere ahataramiye.

Umuyobozi wa Global Citizen yashimiye u Rwanda

Umuyobozi wa Global Citizen, Hugh Evans, ari nayo itegura igitaramo cya Move Afrika, yafashe umwanya wo gushimira abacyitabiriye, agaragaza ko Afurika ifite abafana benshi kandi bafite urukundo rudasanzwe.

Yagize ati: “Iri joro turishimira imbaraga zidasanzwe z’ubuhanzi bwa Afurika.”

Yakomeje asobanura ko igitekerezo cya Move Afrika cyatangiye bagamije kuzana ku mugabane wa Afurika abahanzi mpuzamahanga bakomeye, cyane cyane baturutse muri Amerika, kandi ko Kigali ari hamwe mu hantu heza cyane ho gutangiriza uru rugendo.

Ati: “Twashinze Move Afrika dufite icyerekezo cyo gutangiza ibitaramo bizenguruka umugabane wa Afurika ku bahanzi mpuzamahanga, kandi sinabona ahandi hantu heza nko muri Kigali ho gutangiriza ibi byose.”

Iki gitaramo kandi cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, na we wagaragaje ko wari umugoroba wihariye wuzuyemo ibyishimo n’udushya twinshi.

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka