sangiza abandi

Ni urwenya ruvanze n’amashimwe y’ibyo Imana yakoze!  Ben na Chance  batumiwe muri Gen Z Comedy Show

sangiza abandi

Itsinda ry’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Ben na Chance ndetse n’umuhanzikazi ukomeye mu njyana gakondo, Munganyinka Alouette batumiwe mu gitaramo cy’urwenya cya Gen Z Comedy Show giteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2026.

Iki gitaramo kiba kabiri mu kwezi, kuri iyi nshuro cyatumiwemo Ben na Chance itsinda ry’abaramyi bamaze kubaka izina mu ruhando rw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Aba baramyi bamenyekanye mu ndirimbo zirimo: Zaburi yanjye, Mu nda y’ingumba, Yesu arakora n’izindi , bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo ndetse banatange ikiganiro ku rugendo rwabo mu buhanzi n’ibindi biberekeyeho, mu gice cy’iki gitaramo cyizwi nka “Meet me Tonight”

Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Kane, cyatumiwemo kandi umuhanzikazi ukomeye mu njyana gakondo, Munganyinka  Alouette umenyerewe mu bitaramo by’umuco nyarwanda birimo Umuganura ndetse akaba azwi mu ndirimbo ze zitandukanye yagiye akora zirimo: Ese muri amahoro, Cya gikorwa n’izindi nyinshi.

Iki gitaramo kizasusurutswa kandi n’abanyarwenya barimo: Umushumba, Rumi, Clement, Mc Kandii na Musa, n’abandi benshi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 5 mu myanya isanzwe “Regular”, ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro “VIP” ndetse n’ibihumbi 20 mu myanya y’icyubahiro aho uba wegereye urubyiniro “VVIP”

Ben na Chance bafite indirimbo nshya yabo bise “Igikombe cyanjye”, batumiwe muri Gen Z Comedy Show, mu gihe barimbanyije imyiteguro y’igitaramo cyabo cyiswe, Easter Jubilee Music Gathering kizaba tariki ya  05 Mata 2026, bazakora mu rwego rwo gufasha abakunzi b’indirimbo zabo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika kikaba kizabera muri BK Arena.

Si inshuro ya mbere abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batumirwa muri Gen Z Comedy Show kuko abarimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Prosper Nkomezi, ndetse na Jesca Mucyowera bagiye batumirwa muri iki gitaramo  cy’urwenya.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka