Isukari ni kimwe mu bintu nkenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi kuko hari umubare w’abantu benshi bigoye ko umunsi washira batanyweye ikinti kirimo isukari haba ku kazi cyangwa murugo.
Ntabwo isukari tuvuga ari iyo umuntu anywa mu gikoma cyangwa icyayi gusa ahubwo harimo n’iyo umuntu anywa muri fanta, imitobe itari umwimerere n’ibindi binyobwa byongerwamo isukari.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, rivuga ko kunywa ibinyobwa birimo isukari yongewemo buri munsi bishobora kongera ibyago by’umubyibuho ukabije, kurwara igifu, diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, indwara z’umutima n’iz’amenyo n’ibindi bibazo by’ubuzima biterwa n’imirire.
OMS isaba ko isukari yongewe mu binyobwa umuntu anywa bidakwiye kurenza 5%, by’ingufu umuntu akenera hafi garama 25 cyangwa utuyiko 6 ku munsi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubuvuzi cya Mass General Brigham Cancer Institute bafatanyije na Kaminuza ya Harvard, bwagaragaje ko abantu banywa nibura ikinyobwa kimwe kirimo isukari yongewemo ku munsi bafite ibyago byikubye inshuro 2.45 % byo kurwara kanseri y’igifu (gastric cancer) ugereranyije n’abatabinywa.
Bugaragza ko kandi unyweye ibinyobwa bibiri cyangwa birenga ku munsi, bikongerera ibyago byo kurwara indwara z’imitsi y’umutima (coronary heart disease) ku kigera cya 35%.
Ubushakashatsi bwerekana ko abana banywa ibinyobwa 2 cyangwa birenga birimo isukari ku munsi, ibyago byo kuzagira umuvuduko w’amaraso ukabije byiyongera ku kigero cya 52%.
Ikigo CDC cyo muri Leta ZXunze Ubumwe za Amerika cyerekana ko kunywa ikirahure kimwe cya fanta ku munsi byongera ku gipimo cya 26% ibyago byo kurwara Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.
Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Tufts bwo bwemeza ko ibi binyobwa biteza abagera kuri miliyoni 2.2 kurwara diyabete nshya buri mwaka ku isi.
Bugaragaza ko abantu banywa ibi binyobwa buri munsi mu gihe cy’amezi 6 gusa, baba bamaze kongera ibinure ku mwijima ku kigero cya 150%, ibi bikaba intandaro ikomeye yo kurwara indwara ifata umwijima izwi nka Non-Alcoholic Fatty Liver Disease n’indwara z’umutima.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu miliyoni 1.5 bwagaragaje ko kunywa ibinyobwa birimo isukari bifitanye isano no kwiyongera kwa 17% kw’ibyago by’umubyibuho ukabije ndetse na 10% ku byago bya stroke.
OMS ivuga ko isukari yongewe mu binyobwa ari imwe mu mpamvu zikomeye zitera amenyo kubora, kandi ko kugabanya isukari bigabanya ibyago by’iki kibazo.









