sangiza abandi

Niba utinda mu bwiherero menya akaga n’ibyago uri kwikururira

sangiza abandi

Mu gihe bamwe bumva ko ubwiherero ari ahantu ho kwikoza byakanya gato ukicyiranura n’umubiri ugahita ugaruka bwangu, hari abandi babibona nk’ikibuga cy’uruganiriro ndetse akaba ari n’umwanya mwiza wo gusura imbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok, Snapchat, WhatsApp n’izindi.

Ibi kandi hari benshi bamaze kubigira nk’umuco ku buryo adashobora kujya mu bwiherero asize telefone yewe niyo yagerayo agasanga yayibagiwe asubirayo kuko y’umva yaba ari ugupfusha umwanya ubusa nyamara yakabaye awubyaza umusaruro areba muri telefone ye.

Uretse kujyana telefone mu bwiherero hari n’abumva ko igihe bagiyeyo ari wo mwanya mwiza wo gusoma ibitabo cyangwa ibinyamakuru ku buryo usanga ashobora kumara isaha irenga ari mu bwiherero kugera aho ahaguruka amaguru yajemo ibinya.

Abagabo ni bo batinda mu bwiherero kurusha abagore

Ugisoma ibi ushobora kumva ko bidashoboka cyangwa ukabyumva nk’ibitangaje bitewe n’ibyo utekereza  kuri iyi ngingo, kuko abenshi bishyiramo ko mu buzima busanzwe abagabo babangutse mu byo bakora kurusha abagore.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2014 bwagaragaje ko abagabo bamara mu bwiherero hagati y’iminota 8 na 14 ku munsi ni ukuvuga byibura isaha imwe n’iminota 35 mu cyumweru mu gihe abagore bo bamaramo iminota 55 hafi iminota 8 ku munsi.

Daily mail mu 2014 yatangaje ko abagabo 86% bayemereye ko mu bwiherero ariho bakunze gusomera inyandiko zitandukanye, mu gihe abagore 27% gusa ari bo basubije batyo.

Hasobanuwe ko igituma abagabo benshi basomera mu bwiherero ari uko baba basoma cyangwa bereba inyandiko z’urukozasoni n’izijyanye na siporo mu gihe abagore bo bakunda gusoma ibijyanye n’inkuru z’urukundo ndetse n’izijyanye n’imitako.

Hagaragajwe ko kandi 56% by’abagabo bakoreweho ubushakashatsi bavuze ko mu bwiherero ari ho babonera akaruhuko nyuma y’intekerezo nyinshi z’akazi, naho 39% batekereza ko ari amahirwe meza yo kuba uri wenyine.

Impuguke mu guhindura imyitwarire hagendewe ku mitekerereze, Jonathan Alpert, we asanga bishoboka ko abagabo bajya gushakira agahenge mu bwiherero nyuma y’urusobe rw’ibibazo by’ubuzima ndetse nk’uburyo bwo kwikura mu mihangayiko y’urugo.

Abagabo ni bo batinda mu bwiherero kuruta abagore

Ibyago biterwa no gutinda mu bwiherero

Ubushakashatsi bwerekana ko gutinda mu bwiherero, cyane cyane ku zo bicaraho bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima haba ku umubiri n’imitekerereze. 

Abahanga mu by’ubuzima bagira abantu inama yo kutarenza iminota 5 kugeza kuri 10 wicaye mu bwiherero.

Umuganga w’inzobere muri laparoscopic surgery muri Hitech Hernia Centre, Dr Rajeev Premnath avuga ko umuntu atagakwiye kurenza iminota iri hagati ya 7 na 10 mu bwiherero, agaragaza ko ku mpuzandengo abantu bamara iminota iri hagati ya 30 na 45.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abakoresha telefone mu bwiherero ibyago byo kurwara indwara ya Hemorrhoids (indwara ituma udutsi tujya ku kibuno tubyimba hakaba haza n’amaraso igihe umuntu agiye gukora ibikomeye) byiyongereyeho 46% ugereranyije n’abatayijyana. 

Bugaragaza ko kwicara igihe kirekire bituma amaraso yireka mu mitsi y’ahasohokera umwanda bitewe n’uko ahantu wicaye ku bwiherero haba hatsikamiye iyo mitsi bigatuma ibyimba kuko uba umaze umwanya munini wicaye.

Nonone kandi buvuga ko kwicara igihe kirekire mu bwiherero bituma imitsi ifasha uruhago, amara, n’izindi nyama zo mu kiziba cy’inda icika intege, ibi bikaba bishobora gutera ibibazo birimo kutabasha gufata inkari.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo NordVPN n’ibindi bigo by’ubuzima bwerekanye ko telefone cyane cyane iyo umuntu akunda kuyijyana mu bwiherero iba ifite mikorobe nka ‘E. coli’ zikubye inshuro 10 iziba ku munwa w’ubwiherero.

Iki kigo kandi cyerekanye ko abantu benshi bakoresha ubwiherero nk’ahantu ho guhungira inshingano n’ibibazo bibakomereye cyangwa siteresi nyarama ahubwo ngo bituma umuntu atakaza umwanya akaniyongerera umunaniro wo mu mutwe.

Bamwe bafata ubwiherero nk’ahantu ho kuganirira

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka