sangiza abandi

Norvège yashyikirije u Rwanda Gasana François ukekwaho uruhare muri Jenoside

sangiza abandi

Umunyarwanda Gasana François ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagejejwe mu Rwanda.

Gasana yagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali giherereye i Kanombe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama, yoherejwe na Norvège.

Gasana yavukiye mu Karere ka Ngororero mu 1972, yari amaze imyaka ibiri afungiwe mu Mujyi wa Oslo aho yafatiwe mu Ukwakira 2022, nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha muri Norvège (Kripos).

Nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Gasana yari atuye muri Norvège akoresheje izina ry’irihimbano rya Franky Dusabe.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gasana akekwaho ko ubwo yigaga ku Ishuri ryisumbuye rya Save, ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bo muri aka gace.

Urukiko Rukuru rwa Oslo rwemeje ko Gasana yoherezwa mu Rwanda muri Nzeri 2023, ariko yahise ajuririra icyo cyemezo.

Nyuma y’uko urukiko rw’ubujurire narwo rwemeje ishyirwa mu bikorwa ry’iyo cyemezo muri Mata 2024, Gasana yagerageje kurijuririra Urukiko Rukuru rw’Ikirenga rwa Norvège, ariko narwo rwatesheje agaciro ubujurire bwe muri Kamena 2024.

Kripos yarantengushye- Gasana François yageranye i Kigali akangononwa

Kripos Sviktet meg ni amagambo yo mu rurimi rukoreshwa muri Norvège, mu Cyongereza, bivuga “Kripos Failed Me”, bisobanuye ngo “Ubugenzacyaha bwa Norvège bwarantengushye.”

Aya ni amagambo yanditse ku mupira w’amaboko magufi, Gasana François Alias Dusabe Frank ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasohotse mu ndege yambaye, ubwo yagezwaga mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aturutse muri Norvège aho yafatiwe ndetse akaba yari afunzwe kuva mu 2022.

Amagambo yari yanditse ku mupira wa Gasana François urebye neza, ubona ko ari ubutumwa yari yagambiriye gutanga, kuko yari abizi neza ko ari bufatwe itangazamakuru rihari.

Ese Kripos ni iki?

Kripos ni urwego rwihariye rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha muri Norvège, rwashinzwe mu 1959. Rukorana bya hafi na Polisi y’Igihugu cya Norvège (The National Criminal Investigation Service) mu kugenza ndetse no gufata abanyabyaha, rukaba kandi ari rwo rwego muri Norvège rukorana n’inzego zishinzwe umutekano mpuzamahanga zirimo Interpol na Europol.

Uru rwego mbere rwitwaga “Kriminalpolitisentralen”, inyito yamenyekanye nka “Kripos.’’

Kripos ikoresha abakozi bagera kuri 500, ndetse guhera mu 2005 yahinduriwe izina yitwa “Nye Kripos”, ikoresha kugera magingo aya.

Photos:

[fluentform id="3"]