sangiza abandi

Nta kintu dukura mu Rwanda- Nangaa yahaye ukuri abarushinja gufasha M23

sangiza abandi

Corneille Nangaa umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, yongeye gushimangira ko gahunda yabo ari ugukuraho perezida Felix Tshisekedi,aha inkwenene Tshisekedi ushukisha Perezida Donald Trump amabuye kandi nta kirombe agira, anenga abashinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23 .

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mpuzamahanga wa CNN,Larry Madowo, cyasohotse kuruyu wa kabiri.

Muri iki kiganiro Nangaa yateye utwatsi abavuga ko u Rwanda rubaha inkunga, agaragaza ko izo ari imvugo za perezida Felix Tshisekedi n’abambari be ziba zigamije kubasebya.

Yagize ati“Nta kintu dukura ku Rwanda. Ndetse nta nicyo dukeneyeyo. Ababivuga ni ukuduharabika niyo ntego yabo.”

Umunyamakuru wa CNN yanamubajije kuri za raporo zibashinja kwica abasivili mu duce twegereye parike ya virunga muri Kivu y’Amajyaruguru, nabyo avuga ko ari ibinyoma bihimbwa n’ababashaka kubaharabika.

Ati “Sinemera ayo maraporo, ubundi ndanayamaganye kuko ni icengezamatwara rituruka i Kinshasa. Ababihimba baba barabyishyuriwe.”

Tariki ya 20 kANAMA 2025, umuryango wa HRW wasohoye icyegeranyo gishinja uyu mutwe kwica abasivili barenga 140 mu duce twegereye parike ya virunga.

Kandi uyu muryango ni nshuro nyinshi wagiye usohora za raporo nzishinja AFC/M23 kwica abantu.

Nangaa yavuze ko ari ibinyoma bidafite aho bishingiye, bigamije gusiga icyasha AFC/M23.

Yanabajijwe kandi niba badafite kuva mu mijyi bafashe nk’uwa Goma n’uwa Bukavu, binyuze mu masezerano y’amahoro runaka.

Naanga asubiza ko byakorwa mu gihe ayo masezerano yaba akemura ibibazo abanye-Congo bamaranye imyaka.

Ati: “Niba byakemura umuzi w’ikibazo nta na kimwe tutarekura. Ubundi intambara zikarangira.”

Umunyamakuru kandi yamubajije ku bijyanye n’amasezerano Leta Zunze ubumwe z’Amerika zagiranye na RDC n’u Rwanda ajyanye n’ubukungu no kubyaza amabuye y’agaciro umusaruro.

Aha Nangaa yakwennye Tshisekedi, avuga ko nta kirombe cy’amabuye y’agaciro agira, ahubwo ko ari umujura gusa.

‘’Tshisekedi abeshya mugenzi we wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, agamije kumushuka gusa, no kugira ngo iminsi ikomeze yigire imbere kuko nta kirombe agira’’.

Sibyo gusa kuko kandi yanavuze ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi butemewe muri Congo, ngo kuko ntiyatowe.

Ati “Ubutegetsi bwe ntibwemewe n’amategeko. Ntabwo ahagarariye RDC. Ibyo yashyiraho umukono byose, ibyo ntibitureba, kandi ntitubyemera.”

Ibi yabivuze nyuma y’aho umunyamakuru yari arangije ku mubaza iby’amasezerano yo kurangiza intambara Tshisekedi yasinyiye i Washington DC, na we avuga ko hari impamvu muzi z’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC zikomeza kwirenganguzwa.

Iki kiganiro cyakozwe mu gihe uyu mutwe wa AFC/M23 ukomeje kwiyongera mu bushobozi,mu bya gisirikare,kuko baheruka kunguka abasirikare barenga ibihumbi birindwi.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka