Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika ihuza u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’ Umwepiskopi wa Diyosezi ya Muyinga mu Burundi, Myr Joachim Ntahondereye, yagaragaje ko n’ubwo hari imbogamizi zituruka ku ifungwa ry’imipaka, abakristu badakwiye gucika intege.
Yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, ubwo hasozwaga Inama isanzwe y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB), yasojwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Katederali Saint Michel, i Kigali.
Abepiskopi 8 ba Diyosezi zose z’i Burundi n’Abepiskopi 9 bo mu Rwanda ni bo bari bitabiriye iyi nama, aho barareberaga hamwe uburyo gutoza abakiri bato umuco w’amahoro n’indangagaciro zo kubana, byaba umuti w’intambara n’amacakubiri akomeje kurangwa mu Karere.
Myr Joachim Ntahondereye yasabye abakristu bo mu Rwanda n’u Burundi kudacibwa intege n’ifingwa ry’imipaka y’ibihugu byombi abizeza ko igihe kizagera bigashira amahoro akagaruka.
Yagize ati: “Nk’uko babivuga, imvura yose irahita. Ibitumye imipaka ifungwa, na byo bizashira, abantu bongere bagenderanire, bafashanye nk’uko bari basanzwe babigenza.”
Yakomoje ku mubano u Rwanda n’u Burundi byahoranye, yibutsa ko byahoze ari ibihugu by’ibshuti ndetse ashimangira ko ikibahuje kugeza ubu ari Yezu.
Ati: “Abarundi n’Abanyarwanda twamenyanye mbere y’uko tumenya Yezu. Twari tuziranye, tugendererana, turi inshuti, turi abavukanyi. Ariko iyo ataba Yezu uno munsi ntitwari kuba turi aha imbere yanyu. “
Yakomeje agira ati: “Turi hano kubwa Yezu Kristu. Ni we utuma dutinyuka no muri iki gihe imipaka y’ibihugu ifunze ntidusibe muri iyi nama iduhuza ikadufasha gukomeza ubumwe dufitanye n’Abepiskopi, abasaserdoti, abihayimana, abakristu bose ndetse n’Abanyarwanda bose.”
Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda wanayoboye igitamba cya Misa, yagaragaje ko uku guhura kw’Abepiskopi b’u Rwanda n’ u Burundi ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubuvandimwe.
Yashimangiye kandi ko uku guhura ari ubuhamya bw’urukundo rwigishwa n’Ivanjili cyane cyane muri iki gihe imipaka y’ibihugu byombi ifunze.
Yagize ati: “By’umwihariko muri iki gihe imipaka y’ibihugu byacu ifunze, kugenderana bikagorana, ariko bakoze ibishoboka byose kugira ngo dushobore guhura, twungurane ibitekerezo kandi dukomeze ubutumwa bwacu bwo kwamamaza inkuru nziza y’urukundo, ubuvandimwe n’amahoro.”
Abepiskopi bo mu Rwanda n’Ab’i Burundi bahuriye i Kigali kuva tariki 9 Werurwe 2026 mu nama y’iminsi ibiri isanzwe y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB).
Inama iheruka yateraniye muri Diyosezi ya Kibungo muri Centre Saint Joseph kuva kuwa 30 Werurwe 2025 kugeza kuwa 01 Mata 2025.
Umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi mu mwaka wa 2015. Ku ruhande rumwe, u Rwanda rushinja u Burundi ko hari abaruhungabinyiriza umutekano baturuka ku butaka bwabwo. Ku rundi ruhande, u Burundi bugashinja u Rwanda kuba inyuma y’imvururu za politiki ziri mu Burundi kuva mu w’ 2015.








