Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye Urubyiruko gukoresha imbaraga rwifitemo rwubaka igihugu ariko rurangwa n’indangagaciro.
Ubu butumwa yabutanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, ubwo yari ari mu birori byo kwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya.
Perezida Kagame buri mwaka yakira abantu b’ingeri zitandukanye barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, akabifuriza umwaka mushya.
Ibi birori byarimo Madamu Jeannette Kagame , abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, urubyiruko n’abandi.
Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko ari bo mbaraga z’igihugu bityo bakwiye kubizirikana.
Ati” Mwe rubyiruko muri hano, muri benshi mu baturage b’u Rwanda. Kuba 75% by’abaturage barengeje gato imyaka 30 ari urubyiruko ni imbaraga zikomeye cyane. “
Umukuru w’Igihugu yabasabye kandi kubyaza umusaruro izo mbaraga bifitemo bubaka igihugu.
Yagize ati “Tugomba gukoresha izo mbaraga dushingiye ku ndangagaciro zacu no ku mirimo ifite umumaro, ibafasha kwiyubaka no kubaka igihugu cyanyu.
Yakomeje agira ati” Ntabwo mushobora kubaka u Rwanda mutarabanje kwiyubaka. Ibyo ni byo mbasaba kandi ni na byo mbifuriza.”
Urubyiruko rw’u Rwanda ruhanzwe amaso kubera impamvu zitandukanye zirimo no kuba rugize umubare munini w’abaturage kuko rurenga 75% by’abaturage bose bafite munsi y’imyaka 35.
Ni imbaraga z’igihugu mu bukungu, ubuyobozi, ikoranabuhanga n’iterambere muri rusange.
Urubyiruko ruzaba ruyobora igihugu mu gihe kiri imbere bityo ni ingenzi kubatoza indangagaciro, gukunda igihugu no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu .






