Umuherwe wahoze ayobora Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko atibona yongeye kuyobora Gikundiro.
Sadate yabyemereye UMUNOTA mu gihe hari abatekerezaga ko uyu mugabo yaba afite iki gitekerezo.
Ubwo yari abajijwe niba yaba ajya atekereza kugaruka muri Rayon Sports nk’umuyobozi wa yo, yagize ati “Oya nta gahunda. Nta gahunda mfite, nta gahunda mfite, narayoboye nkora ibyanye, hari n’abandi bayobozi barimo kuyobora barakora, ntekereza ko umusanzu nari gutanga narawutanze, Aba-Rayon umunsi babonye ko nayiyobora ibyo ni ibintu natekerezaho ariko ubu nta gahunda mbifiteho.”
Ku kuba yashinga ikipe ye, yavuze ko bidashoboka kuko afite ikipe ye Rayon Sports.
Ati “nashinga ikipe kandi mfite ikipe yanjye? Mfite ikipe yanjye Rayon Sports impora ku mutima.”
Kuba byaba bifite aho bihuriye no kuba yarigeze kuvuga ko azayigura, yavuze ko Rayon Sports ari ikipe buri muntu yakwishimira gushoramo imari.
Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports kuva mu mpeshyi ya 2019 kugeza muri Nzeri 2020.



