sangiza abandi

Ntituzareberera na gato abantu basohora imyanda bakayohereza muri za ruhurura- Minisitiri Habimana

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yavuze ko ubuyobozi butazihanganira abateza umwanda by’umwihariko abakora ubucuruzi, basohora imyanda bakayohereza muri ruhurura.

Yabigarutseho ku Cyumweru tariki 20 Nzeri 2026, mu bikorwa  by’umunsi mpuzamahanga wahariwe gusukura aho abantu batuye, byabereye muri Gare ya Nyabugogo.

Muri ibi bikorwa byahawe insanganyamatsiko igira iti “ Kigali izira umwanda”, Minisitiri Habimana yari yifatanyije n’Ubuyobozi n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali mu  gusukura agace k’ubucuruzi ka Nyabugogo, anabasaba kwimakaza ibikorwa by’isuku n’ahandi hose.

Yagize ati: “Isuku ni kimwe mu biranga Abanyakigali n’Abanyarwanda muri rusange. Turasaba abaturage gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi mu gukomeza gusigasira isuku muri Kigali n’ahandi mu gihugu”.

Yibukije abatuye Umujyi wa Kigali ko mu rwego rwo kubunganga isuku bakwiye kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose, kugira mu ngo uburyo bwiza bwo kurobanura imyanda ibora n’itabora, no kugirana amasezerano n’abatwara imyanda. 

Yabibukije ko kwitwikira ijoro bakamena imyanda hanze bidakwiye kandi bihanwa n’amategeko ababwira ko abajugunya imyanda cyangwa abayiyobora muri za ruhurura.

Ati: Ntituzareberera na gato abantu basohora imyanda bakayohereza muri za ruhurura cg imigezi n’abatita ku isuku z’inyubako zikorerwamo.

Minisitiri Habimana yibukije ba nyir’inzu zikorerwamo ubucuruzi, ko bagomba kugenzura ko inyubako zifite uburyo bwo gufata no gutunganya imyanda iva mu nyubako kandi ko bugikora neza, imiyoboro y’amazi izibuye, imiyoboro y’umwanda wo mu bwiherero, ahagenewe gushyira imyanda, n’ibindi.

Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye bagaragariza ubuyobozi aho babonye ibyo bibazo kugira ngo bikurikiranywe bikemuke. 

Abayobozi bifatanyije n’abaturage bakorera Nyabugoro, mu gusukura ahantu hatandukanye
Abanya-Kigali basabwe kugira isuku aho bakorera n’aho batuye

Photos:

[fluentform id="3"]