Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwakatiye abagabo batatu bo mu kagari ka Gati mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza baregwa kwica abakekwaho ubujura,aho buri wese yakatiwe gufungwa imyaka 25
Kuwa 08 Mutarama 2026 mu gihe cya saa mbiri zishyira saa tatu za mu gitondo nibwo abagabo batatu aribo Bugirimfura Vianney,Karangwa Vianney na Safari Vianney batawe muri yombi baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake aho baregwa kwica abantu babiri aribo Hakizimana Jacques alias Sebiraza na Twambazimana Eric.
Byabereye mu mudugudu wa Buhaza mu kagari ka Gati mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha busabira abaregwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Abaregwa bo bisobanura bavuga ko bari bibwe ihene maze bariya bishwe bazana imihoro birwanaho abaturage benshi bakubita abakekwaho ‘Ubujura’ barabica bagasaba ko hashingiwe ko ibyo bakoze harimo ubusembure bwo gukora icyaha bagasaba ko bahabwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe.
By’umwihariko Safari Vianney na Karangwa Vianney mu rukiko bahakanye ko batakubise ba nyakwigendera cyakora ba nyakwigendera bishwe n’abaturage benshi ariko bo batabakubise
*Uko urukiko rubibona*
Muri uru rubanza Karangwa Vianney, Safari Vianney na Bugirimfura Niyomugabo buri wese abazwa muri RIB no mu bushinjacyaha bemeye icyaha bagasobanura ko bakubise ba nyakwigendera ndetse bakanavuga ko bafatanyije n’abandi benshi ngo kuko ba nyakwigendera bari abajura barabayogoje, ariko mu rukiko Karangwa Vianney na Safari Vianney bagerageje guhunga icyaha bemeza ko banyakwigendera bari banafite imihoro bityo kuriya kwiregura mu rukiko rukabifata nko guhunga icyaha.
Ku bijyanye n’uruhare rw’iki cyaha kuri buri wese, urukiko rurashingira ku murongo watanzwe ku bijyanye n’uruhare rw’uwari mu gihiriri cyabahamwe n’icyaha cyo gukubita , gukomeretsa no kwica afatwa nk’uwagifatanyije nabo.
Mu manza zinyuranye zaciwe, umurongo watanzwe kuri iki kibazo ni uko “Ku cyaha cyakozwe n’igihiriri cy’abantu benshi bayobowe n’uburakari cyane cyane icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse no kwica si ngombwa ko ugikurikiranwaho aba nawe yafashe intwaro ngo ateme cyangwa ngo akubite kugirango aryozwe icyo cyaha apfa gusa kuba yari muri iyo mbaga kandi icyaha kikaba cyakozwe”
Urukiko rurasanga abaregwa bose bari mu gihiriri cyahigaga abibye, kuba rero bahakana ko batishe ba nyakwigendera nyamara bari mu gihiriri cyababakubise, urukiko rurasanga ntaho bahera bahunga uruhare rwabo mu ikorwa ry’iki cyaha kuko icyaha cyakozwe mu gihiriri cy’abantu.
Urukiko rurasanga ibyo abaregwa bireguza bavuga ko bakorewe ubusembure nabyo nta shingiro byahabwa kuko mu mvugo zabo batabasha kugaragaza gihamya ko Twambazimana Eric na Hakizimana Jacques alias Sebiraza aribo bari bibye izo hene Koko, kuko ntazo babafatanye uretse kuba barabaketse ngo kuko bisanzwe bizwi ko ari abujura byongeye kandi nubwo bari kuzifatanwa, urukiko rurasanga kuba wafatana uwakwibye ibyibwe ubwabyo atari ubusembure kuko inzego z’ikurikirana cyaha zihari ngo zifashe buri wese wakorewe icyaha gukurikirana uwaketswe bityo urukiko rurasanga rero igikorwa cyo kwibwa ubwacyo kitatuma uwibwe ahita ako kanya yica uwamwibye na cyane ko ibyo bavuga ko Hakizimana Jacques alias Sebiraza yarafite umuhoro uretse kubivuga gusa batagaragaza uwo muhoro ngo bifatwe ko yabarwanyije bityo abaregwa bakaba bahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.
Urukiko kandi rurasanga kuba abaregwa ari ubwa mbere bakurikiranwe n’inkiko byabagabanyiriza ibihano bityo igihano cy’igifungo cya burundu basabirwa kigabanwa bakaba bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 kuri buri wese. Iki gihano bahanishijwe buri wese akaba agomba kukirangiza mu igororero kuko aribyo byatuma abona umwanya wo kwikosora, akanagororwa, akaba aribyo byamufasha kudasubira mu bikorwa bigize icyaha yahamijwe.
*Icyemezo cy’urukiko*
Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro, rwemeje ko Karangwa Vianney, Safari Vianney na Niyomugabo Bugirimfura bahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rubahanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 kuri buri wese, rutegetse ko amafaranga ibihumbi 20,000frw y’amagarama y’urubanza kuri buri wese bayasonerwa kuko baburana bafunze.
Abaregwa ndetse n’ubushinjacyaha bose bafite uburenganzira bwo kujurira iki cyemezo bitarenze iminsi 30.


