Ubushinjacyaha bukorera ku rwego rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza bwafashe icyemezo cyo gufungura by’agateganyo ‘Préfet des études’ wavuzwe kwigwizaho imitungo ya rubanda.
Bimwe mubyo uyu muyobozi yakekwagaho harimo gutanga sheki zitazigamiye, kuguza abaturage ntabishyure n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yaraherutse kubwira UMUNOTA ko uyu muyobozi akekwaho kwigwizaho imitungo ya rubanda, akaba yarafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.
Mubagombaga gukurikiranwa harimo n’umugore we bikekwa ko bafatanyaga gukora ibyaha gusa we yari yacitse ubutabera.
Twifuje kubaza umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Faustin Nkusi ariko ntibyadushobokeye.



