sangiza abandi

Nyanza: Uregwa urupfu rw’umujyanama w’ubuzima yumvikanye n’ubushinjacyaha

sangiza abandi

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukorera mu Karere ka Nyanza bwumvikanye na Umukunzi Jeannine waregwaga kugira uruhare mu rupfu rw’umujyanama w’ubuzima.

Taliki ya 5 Gashyantare uyu mwaka nibwo mu mudugudu wa Nyanza, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza ahazwi nko kuri 40, humvikanye inkuru mbi y’urupfu rw’uwari umujyanama w’ubuzima witwa Mukakabera Drocella w’imyaka 61.

Amakuru avuga ko uyu mujyanama w’ubuzima ubwo yarahagaze, Umukunzi Jeannine uri mu kigero cy’imyaka 25 yamuhutaje maze Mukakabera Drocella agwa hasi, abari aho hafi bahise bamujyana ku bitaro bya Nyanza ariko bidatinze arapfa.

Nyuma y’iyi sanganya, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwahise ruta muri yombi Umukunzi Jeannine aregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu.

Mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha Umukunzi Jeannine yemeye ko yahutaje Mukakabera Drocella bikamuviramo urupfu, kandi ko ibyabaye atabishakaga dore ko mu busanzwe ntacyo bapfaga.

Ubushinjacyaha bwashyize iki kirego mu byihutirwa bunumvikana na Umukunzi Jeannine ibizwi nka ‘Plea bargaining’.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Huye, ubwo umucamanza yabazaga ubushinjacyaha ati “Mwumvikanye na Jeannine uregwa?”

Uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati “Yego, twumvikanye ko Jeannine yakatirwa igifungo cy’imyaka itanu, agafungwamo imyaka itatu, agasubikirwa imyaka ibiri akanatanga ihazabu y’amafaranga 750,000 FRW.”

Umucamanza yakomeje abaza uregwa ati” Jeannine niko mwumvikanye?”

Jeannine Umukunzi wari uteruye umwana we mu rukiko yemereye umucamanza ko ariko bumvikanye.

Urukiko rwemeje ko ayo masezerano bagiranye bombi agomba gushyirwa mu bikorwa, umucamanza yibutsa ko abakorewe icyaha bemerewe kuregera indishyi ndetse ko iki cyemezo kitajuririrwa, asoza avuga ko ubwumvikane n’ubushinjacyaha bihabwa umuntu ukurikiranwe n’inkiko bwa mbere.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka