sangiza abandi

Perezida Kagame na Serap Güler baganiriye ku gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Budage

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage, Serap Güler, baganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro by’aba bayobozi byabereye muri Village Urugwiro ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Mu butumwa byanyujije ku rubuga rwa X, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byagaragaje ko ibiganiro byibanze ku gukomeza guteza imbere ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Budage, mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu ibihugu byombi.

U Rwanda n’u Budage bisanzwe bifitanye umubano wa dipolomasi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo iterambere n’imikoranire mu bya politiki. 

Serap Güler ni umunyapolitiki w’Umudage wo mu ishyaka Christian Democratic Union (CDU). Kuva ku wa 6 Gicurasi 2025, afite inshingano zo kuba Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage, aho agira uruhare mu bikorwa by’iyo minisiteri bijyanye na politiki y’ububanyi n’amahanga. 

Mu rugendo rwe rwa politiki, Güler yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Nordrhein-Westfalen kuva mu 2012 kugeza mu 2017. Nyuma yaho, kuva mu 2017 kugeza mu 2021, yabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe kwinjiza abimukira mu buzima bw’igihugu muri guverinoma y’iyo Leta.

Kuva muri Nzeri 2021, ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage mbere yo guhabwa inshingano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Gicurasi 2025.

Perezida Kagame na Serap Güler baganiriye ku gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Budage

Photos:

[fluentform id="3"]