sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Harvard na Tufts basuye u Rwanda

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri barenga 40 baturutse muri za kaminuza zikomeye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo abo muri Harvard Kennedy School abo mu ishuri ryigisha amategeko n’ibijyanye na dipolomasi bo muri Kaminuza ya Tufts.

Aba banyeshuri bari mu rugendoshuri rw’icyumweru rwiswe “Harvard Rwanda Trek 2026”, rugamije kubafasha gusobanukirwa neza urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka no kwihutisha iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yakiriye aba Banyeshuri kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026, Nkuko bitangazwa n’ibiro bye ku rubuga rwa X.

Ubu butumwa bugira buti “ Mu kiganiro cyabo, Perezida Kagame yerekanye iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 32 ishize, hibandwa ku buyobozi bukora neza kandi bubazwa inshingano, kubakira ubushobozi inzego, kubakira ubushobozi urubyiruko rw’ejo hazaza no guteza imbere ihame ryo kwigira.”

Muri uru rugendo rw’Icyumweru bari bamaze mu Rwanda, aba banyeshuri basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aho basobanuriwe amateka y’izi ngabo n’uruhare zagize mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu ndetse no mu karere.

Aba banyeshuri bo muri The Fletcher School bakiriwe kandi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, bagirana ibiganiro na Minisitiri Olivier Nduhungirehe ku bijyanye na politiki y’u Rwanda mu mahanga, yibanda ku nkingi zirimo umutekano, iterambere ry’ubukungu no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse ibiganiro bya politiki n’imiyoborere, aba banyeshuri banasuye ibigo bitandukanye birimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Norrsken House Kigali ndetse na Zipline, aho bigishijwe ku ruhare rw’ikoranabuhanga n’ishoramari mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka