Kuri uyu mugoroba mu biro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Nyakubahwa Amb. Dani Dayan, Umuyobozi wa Yad Vashem, Ikigo mpuzamahanga cy’urwibutso rwa Jenoside giherereye i Yeruzalemu.
Uyu Dayan ari i Kigali aho yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’Inama Mpuzamahanga ku Kurwanya Jenoside.
Ibiganiro byabo byibanze ku kamaro ko kwibuka mu kongera kubaka no guhuza ibihugu byanyuze muri Jenoside, ndetse n’uruhare rukomeye bifite mu kurwanya abayihakana.







